Kigali

AERG UR-Huye Campus mu isabukuru y’imyaka 22 yamuritse umushinga w’inzu ije guhashya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:26/03/2019 12:51
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2019 mu busitani bw’inzu Ndangamurage y’u Rwanda i Huye habereye umunsi mukuru wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 22 umuryango w’abanyeshuli barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 (AERG) muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR-Huye Campus) uvutse.



Uyu muryango wa AERG UR-Huye Campus washinzwe ku wa 20 Ukwakira 1996 n’abanyeshuli 12, uvukira mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda. Muri iyi sabukuru y’imyaka 22, umuhuzabikorwa wa AERG muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Niyomutabazi Josue mu ijambo rye yahaye ikaze abashyitsi abereka uko umuryango uhagaze maze aboneraho no kumurika umushinga wo gushyiraho inzu ndangamateka ya AERG.

AERG Huye
Hon. Kamanzi Ernest, Depite uhagarariye urubyiruko mu Nteko Inshingamategeko wigeze no kuba muri komite y'umuryango wa AERG

Ni ibirori byabereye mu busitani bw’inzu ndangamurage y’u Rwanda, Institute of National Museum of Rwanda. Niyomutabazi Josue yavuze ko uwo mushinga bashaka gushyira mu bikorwa uzafasha cyane mu bikorwa byo guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse anaboneraho kuvuga imiterere y’iyo nzu y’umwihariko kuri AERG.

AERG Huye
Niyomutabazi Josue umuhuzabikorwa wa AERG UR Huye Campus

Yavuze ko iyi nzu izaba igizwe n’ibyumba bitatu: Ikizaba kirimo ibitabo, Ikizajya gitangirwamo ubuhamya butandukanye ndetse kikanerekanirwamo amafilime mbarankuru naho icya gatatu cyo kikazaba kigizwe na mudasobwa zizajya zikoreshwa n’abanyamuryango mu guhangana n’abapfobya Jenoside bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Ni inzu izaba iri muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.

AERG Huye
Muhire Leon Pierre, Komiseri w'itumanaho na Documentation ubwo yasobanuraga umushinga w'inzu izahashya abapfobya Jenoside

Honorable Senateur Kazarwa Gertrude yashimiye umuryango wa AERG UR-Huye Campus ndetse avuga ko umushinga wo gushyiraho inzu ndangamateka ya AERG nk’ahantu yatangiriye ari mwiza cyane kandi bazabashyigikira. Yibukije urubyiruko gukorera igihugu no kugikunda aho yagize ati “Iki gihugu cyarokowe n’urubyiruko, mukomeze mwige, turi mu gihugu gifite umutekano, mutere intambwe nziza yo gukorera igihugu mugikunda kugira ngo iki gihugu gikomeze gusugira no gutekana.”

AERG Huye
Hon. Senatori Kazarwa Gertrude wari umushyitsi mukuru muri ibi birori

Ahamurikirwaga bimwe mu bizaba bigizwe n’inzu ndangamateka ya AERG yo muri kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye hasobanurwaga uburyo bw’imikorere y’iyi nzu ndangamateka nk’uko Josue Niyomutabazi, umuhuzabikorwa wa AERG UR-Huye Campus yabisobanuye. Hanabayeho igikorwa cyo gukata umutsima w’isabukuru y’imyaka 22 nk’uko bisanzwe ari ngarukamwaka kuri AERG yo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

AERG Huye
Abagize AERG UR Huye Campus bafatanyije gukata umutsima w'isabukuru y'imyaka 22

Kuri ubu uyu muryango wa AERG ufite abanyamuryango basaga 43,000 mu gihugu hose mu mashuri makuru na za Kaminuza 41 n’ibigo by’amashuri yisumbuye 400.


Abazaba bashinzwe gukoresha imbuga nkoranyambaga za AERG UR Huye Campus






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND