RFL
Kigali

Pallaso yemeje ko Chameleone aziyamamariza kuyobora Kampala

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/03/2019 10:05
0


Umuhanzi Pallaso yemeje ko mukuru we Joseph Mayanja waryubatse nka Chameleone, yitegura kwiyamamaza ku mwanya w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala muri Uganda, mu matora ateganyijwe muri 2021.



Atangaje ibi nyuma y’uko mu minsi ishize bivuzwe ko Jose Chameleone wakoze indirimbo ‘Valu valu’ igakundwa bikomeye afite inyota yo kuyobora umujyi wa Kampala.

Tuko.co.ke yanditse ko ifite amakuru y’uko muri Mutarama 2019, Jose Chameleone aribwo yatangiye kuvuga ko ashaka kugerageza amahirwe ye agahatanira gusimbura umuyobozi w’Umujyi wa Kampala, Bwana Erias Lukwago umaze kuri uyu mwanya imyaka umunani. 

Iki kinyamakuru kivuga ko aya makuru akimara gusohoka abafana b’uyu muhanzi n’abandi bagiye bamubwira ko bamushyigikiye n’ubwo nyirubwite nta kintu aratangaza.

Pallaso yavuze ko Chameleone yitegura kwiyamamariza kuyobora Kampala.

Kuri ubu umuvandimwe we Pallaso yemeje ko Chameleone ari umukandida mwiza ku mwanya w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala muri 2021.   

Mu kiganiro yagiranye na Spark TV, Pallaso yavuze ko Chameleone yafashe icyemezo cyo kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Kampala bitewe n’uko ashaka gutanga umusanzu we muri politiki ya Uganda.

Yagize ati “Ntabwo ari urwenya! Chameleone agiye kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala. Abantu bakuze b’abayobozi bakoze ibyabo muri iki gihugu. Ubu rero ni igihe cyacu twebwe urubyiruko kugira ngo tuyobore.” 

Chameleone aramutse atsindiye kuyobora Umujyi wa Kampala yaba abaye umuhanzi wa kabiri muri Uganda uhawe umwanya ukomeye muri politiki y’iki gihugu akurikira Bobi Wine wagizwe umudepite, ubu anafite inyota yo gusimbura Perezida Yoweri Museveni.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND