RFL
Kigali

WOMEN FOOTBALL: Ikipe y’igihugu mu myiteguro ya nyuma mbere yo kwakira DR Congo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/03/2019 12:48
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2019 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’icyiciro cy’abagore yakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino wa gicuti, umukino uzakinirwa kuri sitade Umuganda saa cyenda n’igice (15h30’).



Nyuma y'uko ikipe y’abakinnyi 24 bari batangiye imyitozo kuwa Kabiri tariki 20 Werurwe 2019, kuwa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019 bakinnye umukino wa gicuti n’abakinnyi ba Scandinavia WFC batari bahamagaye, amakipe yombi anganya ibitego 2-2. Imyitozo ikakaye y'ikipe y'igihugu y'abagore ibera kuri sitade Umuganda iri mu karere ka Rubavu mu ntara y'uburengerazuba


Mukantaganira Joselyne ku mu mupira imbere ya Dudja Umwariwase bakinana muri AS Kigali WFC

Wari umukino wo kugira ngo barebe niba amayeri y’imikinire bari bamaze iminsi biga niba baramaze kuyumva neza ndetse no kuba bareba niba hari abandi bakinnyi bafite icyo barusha abahamagawe bakaba bahabwa umwanya.



Ni imyitozo abakobwa uba ubona bafite ishyaka

Kugeza ubu abakinnyi bari mu myiteguro ya nyuma ariko hakaba har abari babanje gusezererwa mbere y’umukino wa Scandinavia WFC ndetse n’abagiye nyuma yawo hakazamo abandi.


Nibagwire Sifa Gloria ukina hagati muri AS Kigali WFC niwe kapiteni w'ikipe y'igihugu y'abagore

Mu bakinnyi bari bahamagawe ariko batakiri ku rutonde rw’abari mu mwiherero barimo(4); Umutesi Hamida (GK, EAV Kabutare), Niyonkuru Marie Goreth (ES Mutunda), Uwase Andorsene (ES Mutunda), Kankindi Fatuma (Scandinavia WFC) na Mushimiyimana Marie Claire (Scandinavia WFC).

Abandi bakinnyi bajemo nyuma barimo; Nyiramwiza Marthe (AS Kigali), Abimana Djamila (Scandinavia WFC), Muhawenimana Constance (Scandinavia WFC), Uwamariya Diane (Scandinavia WFC), Imanizabayo Florence (AS Kigali WFC) na Itangishaka Claudine (GK, Scandinavia WFC).



Uwamariya Diane bita Ozil ukina hagati muri Scandinavia WFC ari mu bakinnyi bongewe mu ikipe


Nyiramwiza Marthe ukina hagati muri AS Kigali WFC nawe yongewemo


Mukeshimana Jeannette ukina hagati mu ikipe ya AS Kigali WFC

Kuri ubu umwiherero w’abakinnyi 25 urarangira kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2019 ubwo abatoza bagomba kwicara bagatoranyamo abakinnyi 23 bazitabazwa ku mukino nyirizina.



Umwariwase Dudja aca kuri bagenzi be azamukana umupira

Ikipe y’u Rwanda yatangiye imyitozo ikarishye kuwa Kabiri mu Karere ka Rubavu kuri sitade Umuganda iyobowe na Habimana Sosthene umutoza mukuru ugomba gutegura abakinnyi bazacakirana na DR Congo. Ni umukino wa gicuti wateguwe na FERWAFA muri gahunda yo gukomeza kongera amarushanwa abagore bahura nayo mu mupira w’amaguru.



Nibagwire Libery ukina ataha izamu muri AS Kigali WFC azamukana umupira mu myitozo

Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izaba ikoresha uyu mukino nk’imyiteguro myiza yo gushaka ikipe bazitabaza bashaka itike y’imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani mu 2020. Muri urwo rugendo, DR Congo izatangira icakirana na Tanzania tariki ya 2 Mata 2019 i Dar Es Salaam.


Umwizerwa Angelique myugariro wa AS Kigali WFC

Dore abakinnyi 25 bari mu mwiherero wa nyuma:

Abanyezamu: Nyirabashitsi Judith (Baobab Queens, Tanzania), Uwizeyimana Helene (AS Kigali WFC) na Itangishaka Claudine (Scandinavia WFC)

Abakina inyuma: Mukantaganira Joselyne (AS Kigali WFC), Nyirahabimana Anne (Scandinavia WFC), Nyiransanzabera Milliam (Rambura WFC), Maniraguha Louise (AS Kigali WFC), Uwimbabazi Immacule (Kamonyi WFC), Nibagwire Sifa Gloria (AS Kigali WFC), Abimana Djamila (Scandinavia WFC), Muhawenimana Constance (Scandinavia WFC), Kayitesi Alody (AS Kigali WFC), na Mutuyimana Albertine (Kamonyi WFC).

Abakina hagati: Kalimba Alice (AS Kigali WFC), Nyiramwiza Marthe (AS Kigali WFC), Mukandayisenga Nadine (Scandinavia WFC), Uwamariya Diane (Scandinavia WFC), Mukeshimana Jeanette AS Kigali WFC), Umwariwase Dudja (AS Kigali WFC) na Niyomugaba Sophie (AS Kigali WFC).

Abataha izamu: Ibangarye Anne Marie (AS Kigali WFC), Nibagwire Libery (AS Kigali WFC), Iradukunda Callixte (AS Kigali WFC), Uwamahoro Beatrice (Kamonyi WFC) na Imanizabayo Florence (AS Kigali WFC)


Mukantaganira Joselyne (25) na Dudja Umwariwase (2) babyiganira umupira



Kalimba Alice umukinnyi wo hagati muri AS Kigali WFC


Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte (15) rutahizamu wa AS Kigali WFC witezweho ibitego imbere ya DR Congo


Nibagwire Liberry azamukana umupira



Kayitesi Alodie bita Fekenya myugariro muri AS Kigali WFC


Mbarushimana Shaban umutoza wungirije Habimana Sosthene mu ikipe y'igihugu y'abagore




Abakinnyi bigorora nyuma y'imyitozo

Dore andi mafoto agaragaza abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'abagore nyuma y'imyotozo:


















Isengesho ni cyo gikorwa gisoza imyitozo

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND