Kigali

Zimwe mu mpamvu abahungu batinya gutereta abakobwa beza

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:22/03/2019 17:57
2


Usanga akenshi buri wese aba yifuza umukunzi mwiza mpaka babaye inshuti, ndetse bakanishimira kumva ukuri kwabo. Ariko se mujya mwibaza impamvu abakobwa bakunze gutinya cyane abahungu beza? Si uko baba barenze intekerezo zabo, ahubwo buriya haba hari impamvu. Uko abakobwa batinya abahungu beza ni nako hari bamwe mu bahungu batinya abakobwa beza.



Bumwe mu bushakashatsi bwagiye bugaragaza ko abakobwa beza hari imwe mu myitwarire baba bahuriyeho akenshi ari n'imwe mu mpamvu abahungu benshi bakunze ubagendera kure. Umunyamakuru wa INYARWANDA yabateguriye zimwe mu mpamvu abahungu benshi batinya abakobwa beza. Arabinyuza muri iyi nkuru:

1.Abenshi mu bagore beza bumva ko ubwiza bwabo bukwiye igishoro

Usanga akenshi umugore cyangwa umukobwa uzi ko ari mwiza, yumva ahenze cyane ndetse umugabo cyangwa umusore umubengutse akwiye kumutakazaho amafaranga menshi nk’uw’agaciro kugira ngo bakomezanye. Kuko abagabo bose atari uko babyumva, bamwe bahitamo guhunga cyane abo bakobwa. Gusa musore, niba umukunzi wawe ari mwiza, bisigasire ntuzatume asa nabi igihe ushoboye kumwitaho, ntuzanategereze ko akubwira, ibyiza ni ukwibwiriza bizamushimisha cyane.

2.Bakunze gusuzugura cyane

Kuko bazi ko ari beza, hari ubwo biyumva bakanishyira hejuru cyane, maze umusore wese bakumva ko bamureba mu bwonko. Kuko nta wifuza gusuzugurwa bigatuma abagabo babagendera kure.

3.Baravangura cyane

Turetse ibijyanye n’amafaranga, abenshi mu bakobwa beza biragoye ko mwahuza niba uri umuhungu utagaragara neza nka bo. Ahubwo usanga umukobwa mwiza akenshi aba ashaka umuhungu mwiza nka we cyangwa umurenze. Rero abahungu benshi kuko babizi, bahitamo kutirushya babashakaho urukundo.

4.Kumenya ibyabo biragoye

Usanga abakobwa beza akenshi kuko baba batinywe cyane bamwe batekereza ko babasuzugura ntibemere kuvugana nabo, bigoye kumenya niba afite umukunzi cyangwa se ntawe afite. Umuhungu wese umubonye yanamubenguka akumva ntiyabimubwira kuko aba atekereza ko uwo mukobwa mwiza gutyo nta kuntu yaba adafite umukunzi. Ibyo bigatuma abahungu biheza kuri abo bakobwa.

5.Icyasha cy’ubwiza

Abenshi mu bahungu bitewe n’uko abakobwa beza bagenda bigaragaza akenshi nka ba maringaringa cyangwa se abasigaye bazwi nka ba Slay Queens, bumva ko umukobwa mwiza wese mu bwenge biba ari nta kigenda, aba ari umuswa rwose. N’ubwo uku atari ukuri kuri bose ariko usanga biba bisa n’ibitarimo ubutabera kuba mwiza no kugira ubwenge bwinshi, bigaragara hake.

6.Umutekano muke

Ubundi izo twavuze haruguru zose uko zakabaye zifite aho zikomoka mu by’ukuri. Ni ku mutekano muke aho umuhungu aba yumva atatuza ngo atekane kubera uburanga bw’umukobwa bakunda buhebuje. Kuko umuhungu aba atekereza ko hari abandi bakunda uwo mukobwa. Ibi ituma ahora ku nkeke yibaza ko bazamumutwara, yabona atashobora kubaho ubwo buzima butagira umutekano usesuye agahitamo kubireka kuko aba yumva hashobora kuboneka umugabo ukize uzabasha gutanga umutungo we ngo atsindire uwo mukobwa mwiza akumva iryo rushanwa si irye. Nyamara akenshi bamwe mu basore baba banatinya baringa, batinyira ubusa.

Impamvu zo ni nyinshi n’undi wenda hari izindi mpamvu yaba azi. Izi ni izo tubashije kuvugaho muri iyi nkuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pygos Mr.A5 years ago
    indirimbo ya meddy igezehe
  • NIYONZIMA EMMANUEL5 years ago
    JEWE NAKUNZWE NUMUKMUBOBWA UYA MUKOBWA YARANKUNDA CANE ARIKO INGORANE YARI HARI JEWE NARAMUTINYA TURIKUMWE NUMVA UMBWOBA NKIYUMVIRA KUMUKUNDA NKABURA AHONDABIHERA NGO NDAMUMBWIRE KO MUKUNDA NONE NDABIGENZE GUTE? NOKORA IKI KUGIRA NGONDAMUSABE NIKIGONGWE KUKO NARAMUBABAJE



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND