RFL
Kigali

Urugendo rwa Umutesiwase Jeanne utegura ibitaramo mu Bufaransa, ari nawe uherutse gutumira Bruce Melody na Makanyaga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/03/2019 12:16
0


Ubusanzwe kenshi wasangaga muzika y’u Rwanda abantu baba hanze y’u Rwanda bayikunda ariko kubona amahirwe yo kubona abahanzi b’imbere mu gihugu byarabaye ikibazo gikomeye. Muri iyi myaka ya vuba usanga abashoramari banyuranye barashoye amafaranga yabo mu gutumira abahanzi b'abanyarwanda bakajya gususurutsa ababa muri Diaspora.



Ibi rero byatumye Inyarwanda dutangira gushaka abashoramari batangiye kujya bashora amafaranga muri muzika y’u Rwanda batumira abahanzi b'abanyarwanda bakabahuza n'abanyarwanda baba batuye muri Diaspora. Uwo uyu munsi twaganirije ni umubyeyi uheruka gutumira Bruce Melody na Makanyaga Abdoul mu gihugu cy’u Bufaransa abinyujije muri kompanyi ye yise Jenny Events uyu akaba ari no mu ikipe yatumiye Charly na Nina mu mwaka wa 2018.

Ubusanzwe amazina ye ni Umutesiwase Jeanne. Ni umubyeyi wavukiye mu Rwanda aho yize amashuri abanza kuri EPA, ayisumbuye ayiga ku Nyundo mu gihe kaminuza yayize muri ULK. Mbere y'uko ava mu Rwanda yakoze muri Hotel Merdien Umubano aza kuvamo ajya gukora mu kigo gishinzwe ishoramari kitwa RIEPA, nyuma aza kujya gukora muri RDB aho yakoraga nka “Investment administrator”.

Bruce Melody

Bruce Melody igitaramo cye mu Bufaransa cyaritabiriwe...

Aganira na Inyarwanda Umutesiwase Jeanne yadutangarije ko mu mikurire ye yakuze ari umuntu ukunda imyidagaduro ku buryo n'ubwo yakoraga muri Leta nta gitaramo na kimwe cyamucikaga. Uyu mubyeyi ahamya ko yaje gufatwa n’ubyurwayi bityo akaza kujya kwivuriza mu Bufaransa aho yageze muri 2012 aravurwa arakira. Icyakora nk'uko abivuga igihe yivurizaga mu Bufaransa ni nako yitegerezaga imibereho y’abantu bo muri Diaspora asanga ari abantu bahorana irungu.

Yagize ati” Ugasanga nk'abanyarwanda bakunda indirimbo z'iwabo ariko nta handi bazikura usibye kuzumvira kuri youtube batabona n'aba bahanzi.” Yatangaje ko muri 2015 i Paris umunyarwanda yafunguye akabari ka mbere k'abanyarwanda ndetse n'abandi bo mu karere ka East Africa aza kumenya ko uyu mubyeyi ahari. Akurikije ibyo uyu mubyeyi yakoraga mu Rwanda n'uburyo yagiraga inama abashoramari mu mishinga yabo ikagenda neza, yaje kumusaba ko bafatanya bagakorana.

Barakoranye kaba akabari kisangamo abantu bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Avuga ko aha hantu yahagiriye inshuti zinyuranye. Ati” Igitaramo cya mbere nateguye muri Paris nacyise " Bye bye Vacances" ntumiramo umuhanzi w'umunyarwanda witwa MK ISAACO.” Uyu musore ukizamuka mu muziki uba mu Bufaransa ngo yamukoreye igitaramo cyiza babona abantu bimutera imbaraga zo gukomeza gutegura ibitaramo.

Jeanne

Ngo abahanzi atumira mu bitaramo bye akenshi abafata nk'abavandimwe, ntabwo bahuzwa n'akazi gusa ahubwo baba babaye abavandimwe bituma basabana cyane, aha yari yagiye gutembereza muzehe Makanyaga Abdoul mu mujyi wa Paris

Iki gitaramo cyabereye ahitwa St Cloud mu mujyi wa Paris cyitabiriwe n'abantu benshi bituma abahanzi bo mu itsinda ry’abanyarwanda rya Kigali's Illest bamubonamo ububasha bwo gutegura ibitaramo bamusaba kubategurira igitaramo cyabo. Aha uyu mubyeyi yatangaje ko yafatanyije n’umugabo w’Umurundi witwa Emmanuel Raba bategura igitaramo cy’iri tsinda nacyo cyagenze neza cyane.

Aha akaba ariho izina rya Jenny Events ryatangiriye kwamamara nyuma ngo Chamelleon icyamamare muri Uganda yagiye mu Bufaransa bityo ngo abamuteguriraga igitaramo baza gushaka uyu mubyeyi ngo abafashe kucyamamaza, aha niho yabagiriye inama yo kongeramo Samputu mu rwego rwo kureshya abanyarwanda ngo nabo bazakitabire ari benshi cyane ko Samputu na Chameleone bari bafitanye indirimbo muri icyo gihe.  Iki gitaramo nacyo ngo cyaritabiriwe cyane bituma izina rye rikomeza gukura cyane mu banyarwanda batuye ku mugabane w’Uburayi ariko by’umwihariko mu Bufaransa.

Nyuma ngo Charly na Nina ubwo bajyaga gukora ibitaramo ku mugabane w’Uburayi aho bari batumiwe na Team Production yo mu Bubiligi, aba bari batumiye aba bahanzikazi basabye uyu mugore kubategurira igitaramo mu Bufaransa. Yaragiteguye kigenda neza cyane ibyashimishije impande zombi by’umwihariko abahanzi n’abafana babo dore ko iki gitaramo yacyamamaje byibuza amezi atatu. Aha akaba yarakoresheje iturufu yo kongeramo Makanyaga Abdoul kugira ngo abashe gukurura n'abakuze muri iki gitaramo.

Jeanne

Umutesiwase Jeanne umunyarwandakazi wemeye gushora amafaranga n'imbaraga mu gufasha abahanzi abategurira ibitaramo i Burayi...

Nyuma rero muri uyu mwaka wa 2018 ngo ni bwo nanone yaje kuganira n'abareberera inyungu za Bruce Melody wari watumiwe na Team Production bongera guhuza gahunda yo gutegurira uyu muhanzi igitaramo mu Bufaransa. Nyuma y’ibiganiro nk'uko uyu mubyeyi yabitangarije Inyarwanda ngo yiyemeje gutegurira na Bruce Melody igitaramo ariko kuko Makanyaga Abdoul abantu bari bataramushira urukumbuzi bongeye kumumusaba nawe amwongeraho bituma igitaramo cyabo mu Bufaransa cyitabirwa cyane bizamura izina rye nk’umwe mu bategura ibitaramo bikitabirwa cyane.

Muri gahunda ze ziri imbere afite gukomeza gufasha abahanzi b'abanyarwanda abategurira ibitaramo mu Bufaransa mu rwego rwo kubafasha guhura n'abakunzi babo baba muri iki gihugu ndetse akanafasha abakunzi b'aba bahanzi guhura n'abo bafana bityo irungu mu banyarwanda baba i Burayi rikagabanuka. Yirinze gutangaza umuhanzi azakurikizaho ariko nanone ahamya ko bahari kandi bazakorana neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND