Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro, Rwanda Polytechnic rifite mu nshingano zayo ibigo ndetse n’amashuri ya IPRC, TVET na VTC nyuma yo guhurizwa hamwe rigiye kuzana impinduka zijyanye n'uburyo amasomo atangwamo ndetse n'ireme uburezi batanga.
Mu kiganiro umunyamakuru wa INYARWANDA yagiranye n’umuyobozi
wa Rwanda Polytechnic (RP), Dr James Gashumba, uyu muyobozi yamubwiye impamvu
nyamukuru habayeho iri shuri rihuza amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro. Yanavuze ibyo bamaze gufasha abanyeshuri ba Rwanda Polytechnic mu gihe gito bamaze batangiye. Yavuze ko bifuza
kwihutisha zimwe muri gahunda ziteza imbere igihugu harimo kwikorera ibintu
byinshi kandi byiza bihagije ku isoko ndetse no gukoresha abanyarwanda muri
gahunda nziza zibaha akazi mu myuga n’ubumenyingiro bw’ibyo bazi.
Uyu muyobozi yadutangarije abantu RP yakira mu
mashuri yayo aho muri IPRC bakira abarangije amashuri 6 yisumbuye, hari aho
bakira abarangije amashuri 3 yisumbuye ndetse n’aho bakira abarangije amashuri
6 abanza. Si ibyo gusa kuko bakira n’abakuru mu byiciro byose kuko no mu masomo
batanga habamo n’amasomo y’igihe gito asa n’amahugurwa, nk’amezi 3 cyangwa 6
bitewe n’icyo umuntu yiyumvamo yakora cyangwa yakwiga ngo azabikore mu buryo bwa
kinyamwuga.
Kuri ubu mu mashuri ya IPRC na TVET ndetse na VTC iyo bagereranyije basanga batarageza ku bihumbi icumi ariko bari mu nzira zabyo. Ku itariki 21 Werurwe 2019, abanyeshuri 2,088 barasoza amasomo yabo, (Graduation) muri IPRC. Dr. James Gashumba kandi yavuze ko abanyeshuri ku isoko ry’umurimo bahagaze neza n’ubwo ikibazo cy’ibikoresho kikiri imbogamizi.
Ku isoko ry’umurimo
bifuza ko aho biri hakiyongera ndetse bishimishije rwose. Yagize ati “Bigaragara ko ari byiza ariko twifuza ko
byazamuka. Ugereranyije n’abarangiza muri za kaminuza zindi birashimishije.
Ariko abiga ubumenyingiro mu bindi bihugu ijambo ubushomeri ntibanarizi. Turashaka ko imyigishirize yacu ihinduka, bajye biga bakora.
Dr. James Gashumba, umuyobozi wa Rwanda Polytechnic
Ku kijyanye n’ibikoresho Dr. James Gashumba avuga ko
amenshi mu mashuri ya IPRC amaze gutera intambwe nziza ndetse n’aho gukorera
ari heza, ariko ku bakenera ibikoresho bikoreshwa bigashira, bibagora cyane
kubibona kandi avuga ko bakwiye kugira ibyo bikorera ntibahore bateze amaboko
kuri Leta kuko nabo bakwiye kwifasha bimwe na bimwe. Yavuze ko ubu banabitangiye mu
bikorwa n’abanyeshuri babo bari kwiga.
Uyu muyoboi kandi avuga ko n’ubwo mu itangiriro
bishobora kubanza kugorana ariko abanyamyuga bakenewe kandi bazakomeza
gukenerwa ku isoko ry’umurimo kandi abibutsa ko imyuga irimo amafaranga na
cyane ko mu minsi iri imbere hazaba hakenewe abanyamwuga mu nzego zabo
zitandukanye. Ubu bukaba ari nabwo butumwa yageneye abanyeshuri bagomba gusoza
amashuri yabo muri IPRC ubu.
Rwanda Polytechnic, ikigo gifite IPRC, TVET na VTC mu nshingano
Yatubwiye kandi ku byo yize n’ibijyanye no gukora mu bijyanye n’ubumenyi ngiro mu myuga nyamara ibyo yize bihuye n’ubuvuzi ndetse na bimwe mu buhinzi ariko afatanya bya hafi cyane n’abayobozi b’ibigo RP ifite mu nshingano.
Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye ku mpinduka mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro
TANGA IGITECYEREZO