RFL
Kigali

VIDEO: Fireman yahishuye ko gukoresha ibiyobyabwenge mu bahanzi bari bagize Tuff Gangz biri mu byihishe inyuma y’isenyuka ry’iri tsinda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/03/2019 15:05
0


Tuff Gang ni itsinda ryakunzwe n’umubare munini w’abakunzi ba Hip Hop n'abakunzi ba muzika y’u Rwanda kuri ubu risa n'aho ryamaze gusibangana kuko rimaze igihe kitari gito ridakora. Tuff Gangz yasenyutse nyuma y’umwiryane ukomeye waranze abari bayigize, ibyo Fireman asanga byaraterwaga no gukoresha ibiyobyabwenge.



Ibi Fireman yabitangarije Inyarwanda.com mu kianiro kirambuye twagiranye ubwo twamusuraga aho ari kugororerwa ku kirwa cya Iwawa mu minsi ishize. Fireman yatangaje ko yakoresheje ibiyobyabwenge byinshi ndetse yicuza kuba yarabikoresheje cyane ko byamuhombeje byinshi biyobowe n’icyizere abanyarwanda bari bamugiriye nk’umuhanzi ukomeye.

Yabajijwe niba ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ritaba riri mu byihishe inyuma y’isenyuka rya Tuff Gang itsinda ryubatse izina muri muzika y’u Rwanda ryanabarizwagamo uyu muhanzi uri kugororerwa Iwawa, mu magambo ye Fireman yagize ati”Birumvikana iyo tutaza kubikoresha ntekereza ko tutari kugera ku rwego rwo gushyamirana kuriya, ariko ni ko biba bimeze niko kuri kuko utanyweye ibiyobyabwenge ubwenge buba buri ku murongo utekereza neza. Hari n'ibintu umuntu yakora ukabasha kubyihanganira kuko uri muzima  uravuga uti nawe siwe. Ariko iyo wabinyweye nawe uhita umusubiza,…”

Uyu muraperi yibukije umunyamakuru ko ikibazo cyababayeho kitabaye muri Tuff Gang gusa cyane ko we asanga kiri no mu muryango nyarwanda muri rusange. Aha akaba yatangaje ko kenshi muri sosiyete iyo abantu bananiwe kwihanganirana haba hari ikibyihishe inyuma gituma bananirwa kumvikana no kwihanganirana.

fireman

Fireman asigaje igihe gito akava Iwawa...

Firemana ahamya ko ashishikajwe no kubanza kugororwa akaba Fireman utandukanye n'uwa mbere cyane ko ku bwe yemeza ko hari byinshi afite gukora mu rwego rwo gukosora ibyo yishe. Yagize ati “ Nakoresheje imbaraga nyinshi cyane nangiza, nkeneye kuzakoresha izindi nyinshi cyane cyane ariko nkosora ibyo nangije.” Fireman asanga hari urubyiruko rwamureberagaho yayobeje, hari imitungo ye yangije agura ibiyobyabwenge ariko ngo ikinini azi neza ni uko yitesheje icyizere yari yagiriwe n’abanyarwanda mu buhanzi bwe.

Uretse Fireman uri kugororerwa Iwawa abaraperi babarizwaga muri Tuff Gangz  barimo Green P na P Fla biyemereye ko bakoresheje ibiyobyabwenge n'ubwo bose banahamya ko kugeza ubu babiretse nyuma y’ingamba zinyuranye zagiye zibafatirwa.  Aha P Fla akaba yarabifungiwe umwaka wose mu gihe Green P we hari amakuru ahamya ko yabyivuje ahantu hanyuranye.

Usibye aba babiri Jay Polly nawe aherutse gufungwa azira gusinda bikabije byanabaye impamvu yo gukubita umugore we bikaza kumuviramo igihano cyo gufungwa amezi atanu yose. Umwe rukumbi utarajyanwa mu nkiko cyangwa ahandi kubera ibiyobyabwenge ni Bull Dogg gusa nawe ukunze gushinjwa n'abakunzi ba muzika kunywa inzoga nyinshi ndetse agasinda bikabije.

REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA.COM TWAGIRANYE NA FIREMANUBWO TWAMUSURAGA IWAWA

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND