RFL
Kigali

Bosco Nshuti, Danny Mutabazi, Mama Lionel na Pastor Munezero batumiwe na ADEPR Nyarutarama mu giterane cyo gushima Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/03/2019 14:37
0


ADEPR Nyarutarama yateguye igiterane cyo gushima Imana yatumiyemo abahanzi Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo 'Ibyo ntunze' na Danny Mutabazi uzwi mu ndirimbo 'Caluvari' ndetse Mama Lionel na Pastor Munezero bazigisha ijambo ry'Imana.



Iki giterane kizaba tariki 22-24/03/2019 kibere kuri ADEPR Nyarutarama kuva saa munani kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Ni igiterane cyateguwe n'ubuyobozi bwa ADEPR Nyarutarama ku bufatanye na mpuzamakorali yo kuri uwo mudugudu. Jean Paul Sendegeya umwe mu bagize itsinda riri gutegura iki giterane yabwiye Inyarwanda.com ko batumiye Bosco Nshuti, Danny Mutabazi, Mama Lionel na Pastor Munezero.

Yavuze ko ari ubwa mbere iki giterane kigiye kuba, gusa bakaba bazakomeza kugitegura. Insanganyamatsiko yacyo iboneka muri Yesaya 62:7 havuga ngo "Kandi ntimukamuhwemere kugeza ubwo azakomeza i Yerusalemu akahahindura ishimwe mw'isi." Amakorali abarizwa kuri ADEPR Nyarutarama ari nayo yihurije hamwe agategura iki giterane ni: Korali Agape, korali Umucyo, korali Yakini na korali Siyoni. Aya makorali yose biteganyijwe ko nayo azaririmba muri iki giterane.


Igiterane cyatumiwemo Bosco Nshuti, Danny Mutabazi , Mama Lionel na Pastor Munezero






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND