Kigali

Kwizera Elie Fatty nyuma yo kugirwa umwere n’urukiko akarekurwa yagiye kubanza kuruhuka mbere yo kugaruka mu kazi-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/03/2019 12:36
3


Ku wa 14 Werurwe 2019 ni bwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahanaguyeho umunyamakuru Elie Kwizera uzwi cyane nka Fatty icyaha cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ ubukure rutegeka ko ahita arekurwa. Nyuma yo kurekurwa uyu munyamakuru yahise ajya kubanza kuruhuka mu mutwe mbere y'uko agaruka mu kazi.



Uyu munyamakuru w’ imikino abenshi bamenye nka Fatty yatawe muri yombi muri Kanama umwaka ushize wa 2018 kuva icyo gihe kugeza tariki 14 Werurwe 2019 yari agifunze. Mu iburanisha ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu bumushinja ko yafashe ku ngufu umwana w’umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure.

Uregwa yisobanuye avuga ko amasaha ubushinjacyaha bwavuze ko ari bwo icyaha cyakozwe we yari akiri ku kazi. Yongeraho ko icyo cyaha ntacyo yakoze ndetse ko n’uwo mukobwa bamushinja atamuzi. Yanavuze ko abanyamakuru bafite inshingano yo kwamagana ihohoterwa rikorerwa abana bityo ko atatandukira ngo akore ibyo ashinzwe kwamagana.

Fatty

Fatty yatsinze urubanza agirwa umwere anahita arekurwa...

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko rwasuzumye ingingo z’impande zombi rusanga ibyo ubushinjacyaha bwavuze nta shingiro bifite. Urukiko rwanzuye ko uregwa ari umwere ku cyaha cyo gusambanya umwana utagejeje imyaka y’ubukure, runategeka ko ahita arekurwa. Nyuma y'uko atashye Kwizera Elie Fatty kuri ubu ari kubarizwa mu karere ka Rusizi aho yagiye kuruhukira mbere y'uko agaruka mu mujyi wa Kigali kongera gutangira akazi.

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda uyu munyamakuru yabajijwe uko yakiriye icyemezo cy’urukiko igihe rwemezaga ko agomba kurekurwa, adusubiza muri aya magambo. Ati”Nabyakiriye neza kuko n'ubundi ari ntacyo umutima wanjye washinjaga.” Kwizera Elie Fatty yabajijwe niba nta cyo akeka kihishe inyuma y’ibyamubayeho byanamushoye mu rubanza nyamara ashobora kuba yararenganaga, nuko adusubiza agira ati” Ntacyo ndamenya ndacyari mu rujijo sinibaza impamvu nari mfunzwe, ariko niba gihari cyaratsinzwe.”

FattyFatty

Kwizera Elie Fatty ari mu karuhuko mbere y'uko agaruka mu kazi i Kigali...

Ku kijyanye n’isomo yize nyuma y’ibihe amazemo iminsi Kwizera Elie Fatty yagize ati”Nize byinshi ariko cyane cyane kuba mu buzima ntarisanzwe mbamo kandi nkabyakira.” Abajijwe ikiruhuko yihaye impamvu yacyo yatangaje ko yacyihaye mu rwego rwo kugira ngo afate umwanya abanze yitekerezeho ndetse anafate umurongo w’ubuzima. Abajijwe niba azasubira mu itangazamakuru yabwiye umunyamakuru ko nta kabuza azasubira mu itangazamakuru cyane ko ari umwuga we kandi akunda cyane.

Icyakora ngo n'ubwo yiteguye gusubira mu itangazamakuru uyu wahoze ari umunyamakuru wa Radio Authentic ngo ntabwo azi neza niba ariho azasubira. Aha yabwiye umunyamakuru ati”Ibyo byo kumenya aho nerekeza sindabimenya kuko ndi mu kiruhuko, akazi ni nyuma y’iki kiruhuko.” Fatty yatangarije Inyarwanda.com ko ikiruhuko yihaye atazi igihe kizarangirira gusa ahamya ko atari cyera cyane ko gishobora kuba kiri mu minsi ya nyuma.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jyewe5 years ago
    Fatty we,witeye umwaku kera ubwo umukobwa uba kampala yamaraga kugukatira kubera ibinyoma byawe,ubu yari kuba akuri hafi! wahombye umukobwa ufite amafaranga kandi wubaha Imana pe! hhhhhhhhhhhhhhhhh
  • Hassan5 years ago
    Imana ntirenganya kdi nubutabera bwigihugu cyacu bukoresha ubushishozi so banyiri gushinja ibinyoma bigaye cyane
  • Rubayita5 years ago
    Fatty wihangane,gusa nujya kuvuga uzajye uziga,ndibuka uvuga amakuru yimikino,ngo hakinnye abakijijwe na badakijijwe,sinzi rero wowe ukuntu waciraga urubanza abandi nawe rugutegereje ubu wowe wakwita NDE?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND