Umunyamuziki Kizito Mihigo yamaze gushyira hanze indirimbo nshya y’Igifaransa yise ‘Vive le Pardon’. Yasohotse kuri uyu wa 20 Werurwe ubwo Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abavuga ururimi rw’Igifaransa.
Umunsi mpuzamahanga w’abavuga ururimi rw’Igifaransa ugiye kwizihizwa ku nshuro ya 31. Ni mu gihe umunyamabanga Mukuru w’Umuryango mpuzamahanga w’abavuga urwo rurimi ari umunyarwanda, Madamu Louise Mushikiwabo.
Kizito Mihigo yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo nshya yise ‘Vive le pardon’ ayishyize hanze mu rwego rwo kwifatanya n’abavuga uru rurimi, ashimangira ko nawe avuga neza Igifaransa.
Yagize ati “Kuri uyu wa 20 Werurwe 2019, ni umunsi mpuzamahanga w’abavuga igifaransa. Nanjye mvuga igifaransa. Mu rwego rwo kwifatanya n’abandi kwizihiza uwo munsi mpuzamahanga nabagejejeho indirimbo nshya y’igifaransa irimo ubutumwa bureba abantu bose.”
Kizito Mihigo ari mu bahanzi bacye b’abanyarwanda baririmba indirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa. Indirimbo ze nka: “Arc en ciel” na “Mon Frere Conglais” zagiye zikundwa cyane mu myaka ishize na n'ubu.
Kizito Mihigo yashyize hanze indirimbo 'Vive le pardon'.UBUSOBANURO BW’IYI NDIIRMBO MU KINYARWANDA:
Igitero cya mbere: “Imbabazi ni igihamya cy’urukundo, Imbabazi, za mbaraga zituruka mu ijuru, ziduha ubushobozi n’ubushishozi, zikaduha ubwisanzure n’umunezero, zigahinduka inzira igana amahoro”
Inyikirizo: “Kubabarira si ukwibagirwa amateka yacu, kubabarira ni ukurenga kamere yacu, ni ugukunda muntu uko ari, kandi tuzi neza ko ari umunyantege nke n’umunyabyaha. Harakahabaho imbabazi mu mitima yacu no mu gihugu cyacu, muri Afurika no ku isi yose, harakabaho imbabazi”
Igitero cya 2: “Imbabazi ntizirwanya ukuri ahubwo ziragukenera. Iyo Urukundo rushakanye n’Ubutabera, havuka Amahoro, maze n’Ubwiyunge bugashoboka”
Igitero cya 3 ari nacyo cya nyuma: “Imbabazi ni umuti uturuka ku Mana tukagira amahoro mu mitima yacu no mu miryango yacu. Isi nihobere iyo mpumuro ituruka ku Mana nzima, impumuro izana amahoro ku bantu”
REBA HANO INDIRIMBO 'VIVE LE PARDON' YA KIZITO MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO