Umuhanzi Nyarwanda ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Amani Francois yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ihorere’. Ni indirimbo avuga ko yahimbye ashaka kwiyegereza umukobwa watandukanye n’umusore, yifuza ko bakundana.
Amani w’imyaka 23 wavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze imyaka umunani, aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘I Love you’.
Yabwiye INYARWANDA yanditse iyi ndirimbo ashaka kwiyegereza umukobwa wari umaze gutandukana n’umusore. Ngo uyu mukobwa yahise avuga ko azinutswe gukundana.
Yagize ati “Iyi ndirimbo nayihimbye hari umukobwa nashakaga kwiyegereza hari hashize igihe avuye mu rukundo yizeraga. Yavugaga ko ntawundi muhungu azongera kwizera kuko uwo babanaga yamubabaje. Nashatse kumutereta ngira ngo mwereke ko abasore twese dutandukanye.”
Yakomeje ati “Nashatse kumwereka ko amaze igihe agendera mu nzira itariyo. Ariko kuva yaje mu nzira yanjye ngiye kumufata neza kurusha uko undi wese yabikora.
Ubutumwa nashakaga gutanga ni uko umuntu adakwiye guhangayikishwa n’ibyo anyuramo kuko haba hari umuntu wifuza kubana nawe ubuzima bwe bwose.”
Amani avuga ko yanditse iyi ndirimbo agamije kwiyegereza umukobwa.
Yavuze ko iyi ndirimbo ‘Ihorere’ ikwiye gufasha benshi gutekereza ko iyo igihe kigeze buri wese abona ibye. Amani avuga ko afite indi mishinga y’indirimbo ari gukoraho ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.
Iyi ndirimbo yakozwe na Producer The 7th uyu asanzwe akorera abahanzi bakomeye muri Mexican. Uyu musore avuga ko yatunguwe n’uburyo yamukoreye iyi ndirimbo ‘Ihorere’ kandi atumva ikinyarwanda. Avuga ko indirimbo yakozwe nk’uko yabishakaga.
Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Ihorere’ yafatiwe ahitwa
Tempe town late ndetse no ku nyubako izwi cyane muri Amerika bita
Snell&Wilmer.
Yavuze ko afite indi mishinga y'indirimbo akomeje gukora.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IHORERE' YA AMANI
TANGA IGITECYEREZO