Mu minsi ishize mu buryo butunguranye ni bwo byamenyekanye ko Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys yerekeje muri Amerika ari kumwe n’umuryango we (Umugore n’umwana wabo). Uyu muhanzi yagiye mu gihe nk’itsinda hari akazi bari bamaze kwemera kuzitabira, ibintu byatumaga Nizzo ashobora kuririmba ari we nyine ku rubyiniro.
Iki gitaramo Urban Boys yari yatumiwemo cyabereye mu kabari ka Topchief Nyabugogo mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 17 Werurwe 2019, aha Nizzo Kaboss akaba yanze gutererana itsinda cyane ko mugenzi we yari yarerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nizzo Kaboss ubwo yahingukaga ku rubyiniro yitabaje murumuna wa Humble Jizzo baba ari we bafatanya ku rubyiniro agerageza gushimisha abakunzi b’iri tsinda uko ashoboye kose.
Nizzo ubwo yendaga gusoza indirimbo yaririmbiye muri aka kabyiniro yatangaje ko Humble Jizzo yerekeje muri Amerika muri gahunda zo gusoza iby’ubukwe yakoranye n’umunyamerikakazi Amyblauman anisegura ku bakunzi b’iri tsinda. Aha akaba ari ho yatangarije ko uwo bahereye kare bafatanya ku rubyiniro yitwa Famous akaba ari murumuna wa Humble Jizzo.
KANDA HANO UREBE UKO NIZZO YATARAMIYE ABANTU YIYAMBAJE MURUMUNA WA HUMBLE JIZZO
Tubibutse ko Humble Jizzo yerekeje muri Amerika ku wa
Gatanu tariki 15 Werurwe 2019. Ubwo yagendaga yatangarije Inyarwanda ko
ari gahunda y’ibyumweru bitatu agiyemo akaba ari gahunda z’umuryango
yirinze gushyira mu itangazamakuru. Icyakora n'ubwo we ahamya ko mu by’umweru
bitatu azaba yagarutse i Kigali hari amakuru yari yatangiye guhwihwiswa ko yaba
atazagaruka ukundi.
Nizzo Kaboss yiyambaje murumuna wa Humble Jizzo...
N'ubwo itsinda ritari ryuzuye, Nizzo yishimiwe bikomeye,... aha ni nyuma y'igitaramo inkumi zimusabye agafoto k'urwibutso
TANGA IGITECYEREZO