RFL
Kigali

Umuramyi Aime Uwimana yashyize igorora abakunzi be abategurira CD (All in one) iriho indirimbo ze zirenga 90

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/03/2019 5:54
0


Umuramyi ubirambyemo Aime Uwimana ufatirwaho icyitegererezo n’abahanzi nyarwanda hafi ya bose mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yazirikanye abakunzi b’ibihangano bye abategurira CD iriho indirimbo ze hafi ya zose dore ko CD yabateguriye iriho indirimbo zirenga 90.



Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga Aime Uwimana yavuze ko yasubije icyifuzo cy’abakunzi b’ibihangano bye, ategura CD ikubiyeho indirimbo ze zirenga 90. Yagize ati: “Shalom brethren, ku bakomeje kubaza Cds za All in one ya Aimé Uwimana igizwe n'indirimbo ze hafi ya zose amaze gushyira hanze ng’iyi yagarutse hongewemo izindi ndirimbo zitari kuri All in one ya mbere ndetse harimo na Cd y'indirimbo z'abana.”


Aime Uwimana yavuze ko CD imwe iriho indirimbo zirenga 90 igura amagaranga ibihumbi bitanu y’amanyarwanda (5,000Frw) ku bantu bari mu Rwanda. Ati: “Zose hamwe ni indirimbo zirenga 90 kuri kuri 5000frw gusa ku bari mu Rwanda.” Yakomeje avuga ahantu izi CD ziri kuboneka, ati: “Ku bari muri Kigali ziraboneka kuri Librairie-Inkuru nziza, Gift supermarket kwa Rubangura, Zion temple Gatenga (Alimentation), Assemblies of God Kimihurura n'ahandi hatandukanye. Cyangwa uhamagare (250)788530323. Mugirirwe neza.”


CD imwe iragura 5,000Frw

Mu myaka isaga 23 amaze mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aime Uwimana amaze gukora indirimbo zinyuranye. Avuga ko zose hamwe zirenga 100. Kuri ubu yateguriye abakunzi b'indirimbo ze CD iriho indirimbo zirenga 90. Zimwe mu ndirmbo Aime Uwimana yanditse zigakundwa n’abatari bacye ndetse zigahindura ubuzima bwa benshi harimo:

Ninjiye ahera, Turirimbire Uwiteka, Nyibutsa, Ntundekure, Mbeshwaho no kwizera Yesu, Urakwiriye gushimwa, Ku misozi (Thank You), Urwibutso, Umurima w’amahoro, Akira amashimwe, Une Lettre d’amour, Niyo ntakureba, Umunsi utazwi, n’izindi nyinshi zikoreshwa mu kuramya no guhimbaza Imana mu nsengero zitandukanye hano mu Rwanda. 


Umuramyi Aime Uwimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND