RFL
Kigali

Mani Martin yahishuye ko indirimbo ‘Urukumbuzi’ yasohotse itarangiye, ikorwa amezi 9 iherekejwe n’ubuhanuzi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/03/2019 8:32
1


Mani Martin yatangaje ko indirimbo ye ‘Urukumbuzi’ imaze imyaka 12 yasohotse itarangira yakozwe mu gihe cy’amezi icyenda. Yavuze ko Producer Patrick wayimukoreye yamuhanuriye amubwira ko izahindura amateka ye , akamenyekana birushijeho mu ruhando rw’abanyamuziki kandi agakunda kuririmba.



Ku myaka itandatu Mani Martin yari umuririmbyi, yinjiye mu nzu itunganyamuziki ku myaka 11 y’amavuko. Ku myaka 15 y’amavuko, yakoze indirimbo ‘Urukumbuzi’ yamuhinduriye amateka mu rugendo rwe rw’umuziki, atangira guhangwa amaso na benshi kuva ubwo na nanubu. Ni umwe mu bamaze gusasura mu gihe amaze mu kibuga cy’umuziki.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2019, Mani Martin yabwiye Magic Fm, ko afite indirimbo nyinshi yagiye akora anakubira kuri alubumu zitandukanye ariko afite indirimbo eshatu zimwibutsa ibihe bidasanzwe yagize kuri we anafata nk’indirimbo z’ibihe byose.

Yavuze ko indirimbo ‘Urukumbuzi’, ‘My Destiny’, ‘Icyo dupfana kiruta icyo dupfa’ zibumbatiye amateka akomeye y’ubuzima bwe kuva yakwinjira mu ruhando rw’abanyamuziki.

Indirimbo ye ‘Urukumbuzi’ yamumenyekanishije birushijeho, ‘My Destiny’ imukingurira amarembo henshi anahabwa ibihembo bikomeye, ‘Icyo dupfana kiruta icyo dupfa’ yamufashije gutanga ubutumwa bufasha umuryango Nyarwanda.

Indirimbo ye ‘Urukumbuzi’ imaze imyaka icyenda ku rubuga rwa Youtube. Ahamya ko hari benshi bamenye izina rye bitewe n’iyi ndirimbo yakoze mu gihe cy’amezi icyenda, akanzura kuyishyira hanze itarangiye bitewe n’uko Producer Patrick wayikoraga yakomeje kumutinza.

Yagize ati “Urukumbuzi’ n’indirimbo itangaje cyane kuko umunsi nagiye kuyikora muri ‘studio’ ntabwo ariyo nari ngiye gukora mu by’ukuri. Icya mbere nayikoze nari narafashe icyemezo cyo kureka kuririmba kuko njyewe siniyibuka naririmba. Kuva ku myaka 6 niyizI ndi umuhanzi. Nararirimbaga.”

Mu 2005 yiga mu mashuri yisumbuye yafashe icyemezo cyo guhagarika muzika biturutse ku kuba atarabonaga inyungu. Yumvaga umwanya we wose ari uw’amasomo.

Avuga ko gukora indirimbo ‘Urukumbuzi’ byaturutse kuri Pasiteri Gahungu bahuye akamubwira ko yaretse kuririmba amusobanurira yabonye ko atari byo bizaba umwuga we. Anamubwira ko bimwutwara umwanya munini bikabangamira amasomo ye.

Pasiteri Gahungu wari usanzwe uzi Mani Martin yamubwiye ko afite indirimbo yakunze,  amusaba ko yayikora akayimuha akajya ayiyumvira. Iyo ndirimbo yitwaga ‘wa si we uri nta munoza’. Pasiteri Gahungu yamuhaye amafaranga 50 000 Frw amusaba gukora iyo ndirimbo.

Mani Martin ageze muri ‘studio’ yahuye na Producer Patrick amubaza indirimbo afite amubwira ko afite nyinshi ariko ko ashaka gukora indirimbo imwe yasabwe n’umuntu. Producer Patrick yasabye Mani Martin kuririmba indirimbo ze zose, bageze ku ndirimbo ‘Urukumbuzi’ amubwira ko ariyo bakora. Yagize ubwoba bitewe n'uko yari yasabwe gukora indi ndirimbo.

Mbere y’uko iyi ndirimbo ikorwa Producer Patrick[Ni umurasita] yabanje guhanurira Mani Martin amubwira ko “iyi ndirimbo ngiye kuyigukorera njyewe. Iyi ndirimbo izahindura amateka yawe. Iyi ndirimbo izatuma abantu benshi bamenya izina ryawe. Iyi ndirimbo izaba intangiriro yo gukunda kuririmba kuri wowe.”

Kuva ubwo iyi ndirimbo yahise itangirwa gukorwa. Yivugira ko byafashe amezi icyenda kugira ngo iyi ndirimbo isohoke. Yajyaga kureba Producer Patrick agasanga afite ibintu byinshi byo gukora birimo na alubumu ya Richard Ngendahayo yarimo atunganya.

Ngo Producer Patrick yari yamuhaye ‘sample’ kugira ngo ayumve neza ubundi bazayikore neza ibone gusohoke. Avuga ko yafashe icyemezo cyo kuyishyira hanze bitewe n’uko yabonaga byatinze.

Mani Marti yahishuye indirimbo 'Urukumbuzi' yasohotse itarangiye.

Ku mwanya wa kabiri yahashyize indirimbo yise ‘Icyo dupfana kiruta icyo dupfa’, ngo n’indirimbo idasanzwe kuri we kuko yayihimbye igihe kinini.

Avuga ko iyi ndirimbo yayikoze ‘atekereza ku muntu wakuriye muri sosiyete y’abanyarwanda yashegeshwe n’amateka ya Jenoside n’amacakubiri’. Ngo yifashishije ijwi rye atanga umusanzu we mu kwubaka u Rwanda kuko yumvaga afite icyo akwiriye gukora.

Ku mwanya wa Gatatu yahashyize indirimbo ‘My Destiny’. Yayanditse bimuvuye ku mutima kandi yifashishije abandi bantu mu kuyandika.

Ati “ Ni indirimbo nanditse bimvuye ku mutima mu by’ukuri. Ikindi ni nabwo nari nanditse indirimbo bwa mbere bikansaba no kwifashisha abandi bantu mu kuyandika kuko numvaga hari ikintu nshaka kuvuga kandi nkeneye ibitekerezo bitandukanye kugira ngo mbashe ku kivuga.”

Yavuze ko iyi ndirimbo yamuhinduriye amateka mu ruhando mpuzamahanga, atangira guhangwa amaso na benshi igerekaho n’ibihembo bitandukanye.

Indirimbo Destiny avuga ko “ari indirimbo ivuga ku irungu. Imibereho abana bagira iyo batagize amahirwe yo kubana n’imiryango yabo ya hafi. Ivuga inkuru y’umwana w’umuhungu  ukura atabana na Papa we kandi na Mama we yarapfuye. Bikamukomerera cyane kubaho ariko akumva ashaka gukoresha imbaraga ze zose kugira ngo agera aho Imana yamugeneye. » 

Yongeraho ko mu ifatwa ry’amajwi ry’iyi ndirimbo yagize amarangamutima menshi yashyizemo atuma indirimbo ikundwa mu buryo bukomeye kugeza ihawe ibihembo bitandukanye. Ngo mu bitekerezo bya benshi bahuriza ko iyi ndirimbo ifite amarangamutima adasanzwe.

Mani Martin ni umuhanzi uririmba mu njyana ya Afrobeat, RnB akanavangamo Gakondo yo mu Rwanda. Yabanjirije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akomereza muri ‘secular’. Ni umwe mu bahanzi bakomeye bamaze kwitabira amaserukiramuco atandukanye ; yaririmbye mu birori n’ibitaramo bikomeye, yambuka imipaka.

Martin avuga ko mu gihe amaze mu muziki afite indirimbo eshatu afata nk'iz'ibihe byose kuri we. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nitwa nadege5 years ago
    NONE KO WAVUYE MUNDIRIMBO ZI MAN UJYA MUNDIRIMBO ZISI NUKUBERI KI? MURAKOZE





Inyarwanda BACKGROUND