RFL
Kigali

M Izzle na AmaG The Black bagiriye inama abafata Inguzanyo za Banki mu ndirimbo yabo ‘Keredi/Credit’

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/03/2019 16:23
1


Abaraperi babiri bishyize hamwe, M Izzle na AmaG The Black bakora indirimbo ivuga ku bafata inguzanyo muri Bank bamwe zikabagirira akamabara abandi zikababera umutwaro.



Ni mu ndirimbo baherutse gushyira hanze bise ‘Keredi/Credit’ aba bombi baba bafatanya kuvuga uburyo abantu benshi biga imishinga myiza bakabona kuyikora bisaba ko bitabaza imbaraga za Banki kubera ubushobozi buke nyamara bamara kubona amafaranga yayo bakayapfusha ubusa batangira kuyakoresha ibyo batateganyije kuyakoresha nko kuyasangira n’inshuti n’ibindi.

M Izzle waganiriye n’umunyamakuru wa INYARWANDA akamubwira impamvu yatekereje iyi ndirimbo yagize ati “Iyi ndirimbo twayikoze mu buryo bwo kugaragaza ko umuntu ashobora gufata Keredi akayikoresha neza bigatuma ubuzima bwe buhinduka bwiza ariko ku rundi ruhande tagaragaje ko hari n’igihe uyifata ntumenye kuyikoresha neza bikaba byakuzanira ibibazo .”

M Izzle
M Izzle yavuze inkomoko y'indirimbo 'Keredi/Credit'

Uyu musore kandi avuga ko impamvu yakoranye na AmaG The Black ari uko ari umwe mu bahanzi bashobora gutambutsa ubutumwa mu buryo bwihuse cyane.

Kanda hano wumve indirimbo 'Keredi/Credit' ya M Izzle na AmaG The Black ku Inyarwanda Music

Muri iyi ndirimbo ‘Keredi/Credit’, M Izzle yumvikana aririmba ati “Nagiye Bank kugira ngo mbone Cash birangira nzibonye, nari maze igihe ndi ku bukode bumwe burenze, nize imishinga ntabyo guhomba nziko amafaranga azana andi. Nshyira akaguru ku kandi nti bazane akandi…” bakomeza we na AmaG bavuga abaguze amazu n’amamodoka n’ibidni. Bavuga ko akenshi keredi iza iherekejwe na cyamunara kuko utsinzwe kwishyura biyishyura hakoreshejwe cyamunara.

AmaG we muri iyi ndirimbo aba avuga ukuntu amahirwe aza rimwe, ubwo yabonaga amafaranga yashinzemo akabari akajya agurira inshuti ze ku buntu yumva ko nabo bazamugoboka nyamara igihe Banki ije kumwishyuriza bose akababura kuko na telefoni zabo zitari ziriho.

AmaG na Izze
Indirimbo 'Keredi/Credit' ya M Izzle na AmaG ivuga ku bantu bafata inguzanyo muri Banki

Mu gusoza AmaG agira ati “Situbabujije gufata Keredi ahubwo menya kuyimanaginga. Uzabibaze amamotari, hari n’abo numvise ngo bayifata nk’inkwano…Uba mu nzu ya Keredi kandi amafaranga ayakoresha nabi, arutwa na wa muntu ukodesha kuko bamuha pureyave agashaka indi, ariko iya keredi murabizi!”

Kanda hano wumve indirimbo 'Keredi/Credit' ya M Izzle na AmaG The Black







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • habimana jean paul5 years ago
    Nice one





Inyarwanda BACKGROUND