RFL
Kigali

VIDEO: Kobler avuga iki ku mukobwa bivugwa ko yamutanzemo igitambo witabye Imana nyuma yo kujya mu mashusho y’indirimbo ye?

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:16/03/2019 9:37
0


Umuhanzi ukizamuka mu njyana ya Hip Hop, Yassin Tuyishimire ukoresha amazina ya Kobler Star Boy wanadusobanuriye inkomoko y’amazina ye ari kuvugwaho gutanga umukobwa wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye dore ko nyuma yayo uwo mukobwa yahise yitaba Imana.



Kobler watangiye umuziki mu mwaka wa 2017 afite indirimbo 2 kuri ubu kandi zose azifitanye n’umuhanzi witwa The Hero afata nk’umuvandimwe we dore ko yanamutanze kwinjira mu muziki kandi Kobler wabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa INYARWANDA yavuze ko The Hero ari umuhanga cyane. Indirimbo bafitanye ni ‘For You’ na ‘Controller’ ari nayo bashyize hanze mu cyumweru gishize.

Kobler afite inzozi zo kuzakorana n’umuhanzi w’icyitegererezo kuri we ari we Riderman, nk’uko yabigarutseho mu kiganiro. Indirimbo Controller ya Kobler na The Hero ikozwe mu buryo bw’amashusho, uyu musore yatubwiye ubutumwa buyikubiyemo aho yagize ati “Ubutumwa burimo, ni kwa kundi ukunda umuntu bitewe n’ukuntu umukunda ibyo akubwiye ukaba utabyanga…ni nk’umuyobozi w’ibyo uba ukora mu rukundo.”

Kobler
Kobler Starboy yavuze ubutumwa buri mu ndirimbo ye 'Controller'

Amashusho y’iyi ndirimo yafashwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatatu, inkuru mbi ihari ni uko umukobwa ugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo yitabye Imana nyuma y’ifatwa ry’ayo mashusho ndetse Kobler yabimenya akajya gutabara kimwe n’abandi bose bashenguwe n’iyo nkuru. Ubwo twamubazaga niba mu ifatwa ry’amashusho uyu mukobwa yari arwaye, avuga ko yari muzima rwose nabo batunguwe no kumva ko yitabye Imana. Kimwe mu byababaje Kobler ni uko uwo mukobwa yitabye Imana atabashije kubona amashusho y’iyi ndirimbo ‘Controller’ kuko yagiye hanze yaraye ashyinguwe.

Kanda handa wumve 'Controller' ku Inyarwanda Music

Hagendewe ku kuba amashusho yararekuwe uyu muobwa yaraye ashyinguwe, ndetse n’ibiri kuvugwa na benshi dore ko hari n’ababibwira aba basore cyane, umunyamakuru wa INYARWANDA yabajije Kobler ibivugwa ko yamutanzemo igitambo ngo indirimbo ye imenyekane cyangwa nawe amenyekane asubiza muri ubu buryo ati “Nibyokoko biravugwa, ngenda nakira ama message menshi abantu baba batabizi iyo babimenye barabimbwira. Icyo nabivugahoni uko atari byo. Ntabwo dutanga ibitambo, ese ibyo bitambo ubundi wabitamba ukabiha nde? Akagufasha iki? Kuko njye ntemera ko bibaho sinemera ko binashoboka.”

Controller
Kobler ari kumwe n'umukobwa witabye Imana nyuma y'ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ye 'Controller' 

Uyu musore watubwiye ko uyu mukobwa assize hari umwana yabyaye avuga ko hari igikorwa bari gutegura cyo gufasha uwo mwana yasize. Ndetse ari umukristu yemera Imana adatamba ibitambo.

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo 'Controller' ya Kober na The Hero

Asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira mu buryo bwose ndetse mu kiganiro avuga aho bamusanga ndetse asoza avuga uko abona INYARWANDA igitangazamakuru ahamya ko ari icya mbere mu Rwandamuri byinshi byiza bitandukanye.

Kanda hano urebe ubusobanuro bwa Kobler uvugwahogutanga igitambo cy’umukobwa uri mu mashusho y’indirimbo ye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND