Kuri uyu wa 14 Werurwe 2019 Jules Sentore yunamiye umubyeyi
we agira ati " Mama wanjye umwaka
urashize uri iburyo bw’iyakuremye gusa nizeyeko tuzabonana,ndagukumbuye
bikomeye ariko ntakundi.mboneyeho gusaba umubyeyi wacu nyiri ubutungane ko
yadushoboza natwe tukiri muri ubu buzima tukitwara neza maze tukazahimbazanya
ubuziraherezo.Umutako watatswe n’iyaguhanze nzahora nzirikana ubutore n’ubupfura
wantoje maze nkubere aho utari."

Jules Sentore yunamiye umubyeyi we...
Umubyeyi wa Jules Sentore witwa Umutako Fanny yari azwi ku kazina ka "Buce",Yasize abana babiri ari bo Jules Sentore na mushiki we witwa Uwamwiza Cassandra n’umwuzukuru umwe witwa Rwamwiza Slaine [umukobwa wa Jules].
