Ni inkuru yasakaye cyane ku munsi w’ejo aho indege yahagurutse ku kibuga cy’indege nyuma umwe mu bagenzi bari bayirimo w’umugore akibuka ko yibagiriwe umwana we w’uruhinja ku kibuga cy’indege bikaviramo indege gukora ibidasanzwe bikorwa.
Ubwo indege yari imaze guhaguruka yatangiye kogoga mu kirere, umubyeyi yisanze umwana we w’uruhinja batari kumwe ni ko guhita yibuka aho yamusize maze abimenyesha abakora mu ndege nabo babimenyesha pirote wari utwaye iyo ndege maze nyuma y’ibiganiro bemeza ko bagomba gusubira ku kibuga cy’indege kuko uwo mubyeyi umwana we yari yamusize mu nzu bategererezamo, ku kibuga cy’indege aho iyo ndege yari yahagurukiye nyine.
Mbere y’uko bemeza gusubira aho indege yahagurukiye ariko, babanje gusuzuma mu ndege yose niba nta waba afite urwo ruhinja. Bamaze gusubirayo uwo mubyeyi yarongeye ahuzwa n’umwana we yari yibagiriwe mu nzu yo gutegererezamo ku kibuga.
Umwana nyina yari yamwibagiriwe aho bategerereza indege
Byatunguye cyane abagenzi bari muri iyo ndege kuko ubundi ntibisanzwe ko indege isubira ku kibuga gufata ibyo umugenzi yibagiriweyo, bikaba byarabereye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyo muri Saudi Arabia aho uwo mubyeyi yibagiriwe umwana we.
Ikindi cyatunguye cyane abagenzi bari muri iyo ndege ndetse n’abumvise ayo makuru dukesha Gulf News, ni uburyo ubusanzwe umubyeyi aba akururana cyane n’umwana we byongeye w’uruhinja ariko uyu akaba yaruriye indege ikanahaguruka akibuka ko yamwibagiwe indege yo mu bwoko bwa SV832 yari ivuye mu muri Saudi Arabia mu murwa mukuru wa Jeddah yerekeza Kuala Lumpur igeze kure.
Indege yasubiye inyuma aho bahagurukiye kugira ngo uwo mugore afate umwana we yari yibagiwe
Si abagenzi gusa, n’abakora mu ndenge ndetse n’uwari uyitwaye bavuze ko ari ikintu gishya cyane kuri bo ndeke kinababaje kuba umubyeyi yibagirwa umwana we akagenda.
TANGA IGITECYEREZO