RFL
Kigali

Trinity Worship Center yanyuze abitabiriye igitaramo yatumiyemo abaririmbyi bo mu Rwanda n'abo muri Amerika-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/03/2019 14:53
0


Trinity Worship Center itsinda rizamukanye umuvuduko mwinshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuri iki cyumweru tariki 10/3/2019 ryakoze igitaramo 'Home Blessing Live Concert' ryatumiyemo abaririmbyi banyuranye ba hano mu Rwanda n'abandi bo muri Amerika.



Muri iki gitaramo cyabereye kuri EPR Kabeza, Trinity Worship Center yari iri kumwe na Déo Munyakazi, Gisèle Precious, Ezra Joas, umuraperi MD, Upendo choir, Holy Entrency Ministry, Praise Again Drama team n'itsinda ry'abaririmbyi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Apostle Serukiza Sosthene ni we wigishije ijambo ry'Imana.


Ni igitaramo batumiyemo abaririmbyi bo muri Amerika


Trinity Worship Center babyiniye Imana mu mbaraga zabo zose

Trinity Worship Center yishimiwe cyane muri iki gitaramo yamurikiyemo igikombe cya Groove Award Rwanda yegukanye uyu mwaka nk'itsinda rishya ryakoze cyane kurusha ayandi yose yo mu Rwanda. Aba baririmbyi bashimishijwe cyane no gusanga indirimbo zabo zizwi n'abantu benshi. Bashimishijwe kandi n'ubwitabire bw'abantu bari mu gitaramo cyabo.


Igitaramo cyabo cyitabiriwe cyane

Peter Mugwaneza umuyobozi wa Trinity Worship Center aganira na Inyarwanda.com yagize ati: "Concert yagenze neza cyane pe. Ubwitabire bwari byinshi cyane. Icyadushimishije cyane ni ukuntu abitabiriye twasanze indirimbo zacu bazizi ni ukuri byasaga neza, Ikindi ukuntu abayobozi b'itorero bakiriye igikorwa cyo kubagezaho Groove Award twabonye nabyo byaradushimishije cyane."


Bamurikiye itorero igikombe bahawe muri Groove Awards Rwanda 2018

Peter Mugwaneza yunzemo ati: "Ikindi twashimishijwe no kubona team ya Nashivile bishimiye kuba muri Home Blessing. Kuwa 3 tuzakorana nabo umuganda mu Busanza kandi tuzanahakora ibikorwa by'urukundo. Twanakoze launch ya website ya trinity. Abahanzi bose baritabiriye nk'uko twabatumiye. Ubwitabire bwarengaga 850. Mu by'ukuri umusaruro warabonetse cyane ku ntego twari twihaye."


Umuraperi MD


Ezra Joas


Gisele Precious


Trinity Worship Center



Peter Mugwaneza (hagati) umuyobozi wa Trinity Worship Center


Abashumba mu itorero rya EPR bishimiye cyane iki gitaramo

AMAFOTO: The Real Focus






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND