RFL
Kigali

Albert Mphande avuga iki ku ihagarikwa rye muri Police FC?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/03/2019 11:57
1


Albert Mphande uherutse guhagarikwa mu kazi ko gutoza ikipe ya Police FC, agahabwa igihe kizakinwamo imikino itatu ya shampiyona; avuga ko kumuhagarika muri ubu buryo ari gahunda yo kumutesha igihe birutwa n'uko hakurikizwa amasezerano afitanye n’ikipe akaba yava mu Rwanda.



Kuwa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2019 nibwo ikipe ya Police FC yamenyesheje Albert Mphande ko ahagaritswe muri iyi kipe igihe kizakinwamo imikino itatu ya shampiyona bitewe n’imyitwarire yamuranze nyuma y’ifirimbi ya nyuma y’umukino batsinzwemo n’Amagaju FC ibitego 2-1 kuri sitade ya Kigali.

Nyuma yo gushyikirizwa ibaruwa ndetse nawe agahabwa umwanya wo kuba yakwandika indi baruwa atanga ubusobaburo, Albert Mphande yaganiriye na INYARWANDA agira ibitekerezo atanga ku ibaruwa yahawe ndetse n’ibihano yahanishijwe.

Yatangiye agira ati "Narahagaritswe kandi si ibintu natinya kwemera kuko ndi umutoza w’umunyamwuga kandi wabaye mu makipe atandukanye. Ibaruwa nahawe ivuga ko nzira ko nagiranye ikibazo n’abasifuzi nkagira ubushake bwo kurwana no kubatuka. Gusa n'ubwo ariko byanditse simbyemera kuko nta musifuzi natutse cyangwa ngo mukoreho uretse ko naguye njya kumubaza ngo ampe ubusobanuro bw’impamvu yanze igitego cyacu avuga ko abakinnyi bari baraririye”.


Albert Joel Mphande umutoza wahagaritswe muri Police FC

Albert Mphande avuga ko mu ibaruwa yandikiye abayobozi ba Police FC yasobanuye ko mu myaka amaze mu mupira w’amaguru nk’umutoza w’umunyamwuga adashobora kurenga ku mategeko ngo ajye kurwana n’umusifuzi cyangwa ngo amutuke, ahubwo ko yagiye kumubaza impamvu nyamukuru abantu bakagira ngo agiye kurwana nabo.

“Umukino wari warangiye kandi ntabwo kuba nari kujya gushwana n’abasifuzi byari guhindura ibyavuye mu mukino. Icyo njyewe ntashobora gukora ni ukuba nasagarira abasifuzi kuko nzi neza amategeko ya FIFA abagenga n’abarengera. Nta muntu nakozeho, nta muntu natutse ahubwo iyo urebye neza ushobora no kubona ko ari urwitwazo”. Albert Mphande


Albert Mphande ni umutoza ukunda gutoza aciye bugufi arebera umukino hasi

Albert Mphande avuga ko kugeza ubu abona igihano yahawe kidakurikije amategeko ajyanye n’umupira w’amaguru ahubwo ko yasabye Police FC ko kumuhagarika bakanamwaka imodoka y’akazi bifite ikindi bisobanuye gitandukanye no guhagarikwa mu kazi.

“Narahagaritswe ndabyumva ariko nk’abanyamwuga ntabwo umuntu yabura kuvuga ikimuri ku mutima. Bampaye ibaruwa mu gihe ntarabasubiza bahita bambwira ko ngomba kubasubiza imodoka y’akazi. Muri macye tutarinze dutakaza igihe hari uburyo twakabaye twihutisha ibintu tutabeshyanye. Niba batanshaka bakabaye bambwira bati fata inzira ugende”. Mphande


Albert Mphande avuga ko Police FC iri ku mwanya mwiza ugereranyije n'uko yayisanze

Mu ibaruwa Albert Mphande yandikiye abayobozi ba Police FC yabasabye iki?

Albert Mphande ukomoka mu gihugu cya Zambia avuga ko mu ibaruwa yandikiye Police FC avugamo ko mu gihe babona ko atakiri ku rwego rwo kubatoreza ikipe bakwicara bakareba ibikubiye mu masezerano bafitanye hakarebwa icyo abagomba n’icyo bamugomba bakaba bamusezerera akajya gushakira ahandi.

“Mu ibaruwa nasubije nababwiye ko ntakunda kugorana kandi mba nshaka ko ibintu byihuta hatabayemo gutakaza umwanya. Nanditse ko niba bandambiwe bareba icyo amasezerano dufite avuga nkabona ibyongombwa cyangwa se nabo icyo mbagomba tugatandukana mu mahoro hatabayeho gushaka impamvu zituma abantu batumvikana”. Mphande


Albert Mphande avuga ko Police FC bashatse bakora ibyihuta, akareka gutakaza igihe muri Kigali

Nyuma yo guhagarika Albert Mphande, Police FC yahise itsindwa na Musanze FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona waberaga i Musanze kuri iki Cyumweru.


Police FC ni ikipe itangira umwaka igura abakinnyi benshi ariko umusaruro ukanga ukaba iyanga

Albert Mphande yageze muri Police FC  mu mpera za Mata 2018 asanga shampiyona 2017-2018 igeze mu mikino icumi (10) ya nyuma.

Kuri ubu mu mwaka w’imikino 2018-2019 yari amaze kuyishyira ku mwanya wa gatanu n’amanota 31 mu mikino 19 ya shampiyona. Kuri ubu Police FC iri gutozwa na Nshimiyimana Maurice bita Maso na Maniraguha Claude umutoza w’abanyezamu.


Nshimiyimana Maurice niwe mutoza wagumanye Police FC  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • chego5 years ago
    Bajye bamera nka coach wa Barca: nta rusaku. Ni ukwishimira igitego gusa. Naho uwo mutoza ibyo yakoze byagombaga gutuma ahanwa na FERWAFA.





Inyarwanda BACKGROUND