Kigali

Umuyapanikazi ukuze kurusha abandi ku Isi yashyizwe muri ‘Guiness World Records’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/03/2019 7:48
0


Kane Tanaka ni umugore w’imyaka 116 y’amavuko uvuka mu Buyapani. Yashyizwe mu gitabo cy’abaciye udihigo ku isi (Guiness World Records) nk’umuntu ukuze kurusha abandi ku Isi. Yatangaje ko yifuje gushyirwa muri iki gitabo ubwo yuzuzaga imyaka 100 ; inzozi zabaye impamo.



Kuri uyu wa 09 Werurwe 2019 Kaori Ishikawa wa Guiness World Records yavuze ko atewe ishema no kubwira Isi yose ko Kane Tanasha ari we muntu ufite imyaka myinshi kurusha abandi ku Isi.

Yagize ati « Mu izina rya Guiness World Records ni ishema rikomeye kuri njye gutangaza ko Kane Tanasha ari we muntu mukuru kurusha abandi ku Isi aho afite imyaka 166 n’iminsi 66

Tanaka aba mu Buyapani ari naho akurikiranwa n’abaganga mu rugo iwe. Yakiriye seritifika (certificate) ya Guinnes World Records ari kumwe n'abo mu muryango we ndetse n’abayobozi bo mu gace atuyemo.

Yatangaje ko yishimiye gushyirwa muri Guiness World Records.

Uyu mukecuru w’imyaka 116 wabonye izuba kuya 02 Mutarama 1903. Yashimye Guiness World Records yamushyize mu gitabo cy’abaciye uduhigo ku Isi. Africa News ivuga ko uyu mukecuru yafashwe n’amarangamutima atangaza ko gushyirwa muri iki gitabo ari cyo kintu kimushimishije kuva yavuka.

Umugabo wari ukuze kurusha abandi ku Isi yari umuyapani, yapfuye mu 2013 afite imyaka 116 n’iminsi 54. Umufaransa Jeanne Calment ni we waciye agahigo ko kuba ariwe muntu wagize imyaka myinshi kurusha abandi, yari afite imyaka 122 n’iminsi 164; yitabye Imana kuya 04 Nzeli 1997.

Tanaka yashyizwe muri 'Guiness World Records'.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND