RFL
Kigali

Itsinda ry'abanyamerika riri buririmbe mu gitaramo cya Trinity Worship Center ryageze i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/03/2019 7:21
0


Ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu ni bwo itsinda ry'abanyamerika riri buririmbe mu gitaramo cya Trinity Worship Center ryageze i Kigali. Iki gitaramo iri tsinda ryitabiriye cyitwa 'Home Blessing Live Concert' kikaba kiri bube kuri iki Cyumweru ku Itorero rya EPR Kabeza.



Iki gitaramo kiraba kuri iki cyumweru tariki 10/03/2019 kuva saa cyenda z'amanywa aho kwinjira ari ubuntu. Trinity Worship Center iraba iri kumwe na Déo Munyakazi, Gisèle Precious, Ezra Joas, umuraperi MD, Upendo choir, Holy Entrency Ministry, Praise Again Drama team n'itsinda ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu riri kubarizwa mu Rwanda dore ko ryahageze ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu. Trinity Worship Center irashima Imana kuba iri tsinda ryo muri Amerika rije mu gitaramo cyayo ryageze mu Rwanda amahoro.


Itsinda ryo muri Amerika ryageze mu Rwanda ryitabiriye igitaramo cya Trinity Worship Center

Igitaramo 'Home Blessing Concert' ivuze byinshi kuri Trinity Worship Center dore ko bagifata nk'impano y'itorero rya EPR ryabibarutse. Peter MUGWANEZA uyobora iri tsinda yatangarije Inyarwanda.com ko iki gitaramo gifite igisobanuro gikomeye cyo gushima Imana yabanye nabo kuva batangiye umurimo w’Imana. Asobanura kandi ko ahanini iki gitaramo kigamije gushima Imana ariko hakanashimwa by’umwihariko Itorero ribafasha ndetse n’abantu ku giti cyabo biyemeje kubashyigikira mu nama ndetse n’uburyo bufatika.


Peter Mugwaneza (iburyo) ubwo yari yagiye i Kanombe kwakira itsinda ryaturutse muri Amerika

Biteganyijwe ko muri iki gitaramo Trinity Worship Center iri bubonereho kumurikira Itorero rya EPR ishimwe (Award) Trinity Worship Center yegukanye muri Groove Awards Rwanda muri 2018 nk’itsinda rishya ryakoze neza kurusha ayandi yose mu Rwanda (Best New Group of the year).



Igitaramo cya Trinity Worship Center kiraba kuri iki Cyumweru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND