Kigali

Abakozi ba MTN baganirije abanyeshuri ba Excella School ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/03/2019 21:12
0


Abakozi batatu ba sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda baganirije abanyeshuri b’abakobwa ba Excella High School ku ngingo yo kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya inda z’indaro ndetse n’uburyo bakwiye gukoresha telefoni zabo ku mbuga nkoranyambaga.



Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Werurwe 2019 kibera ku cyicaro cy’iri shuri Excella High School giherereye ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Ni igikorwa cyateguwe cyunganira ibindi bikorwa sosiyete MTN ikora igamije kugira uruhare mu mpinduka z’ubuzima bw’abakiriya babo n’abandi.

Anitha Kabatende, Alice Kabanya na Alain Numa ni bo baganirije aba banyeshuri b’abakobwa ba Excella High School. Alice Kabanya yatanze ikiganiro cyibanze ku bibi by’ibiyobyabwenge, avuga ko umukobwa mwiza arangwa no kwigirira icyizere cy’ejo hazaza. Asaba aba banyeshuri kuzaba abarimu beza b’ibi by’ibiyobyabwenge.

Mu bitekerezo byatanzwe n’abanyeshuri, bavuze ko na bo bajya babona abanywa ibiyobyabwenge baba bari mu buzima bubi ari nayo mpamvu biyemeje kubigendera kure.

Ibiganiro byabereye muri Excella High School.

Anitha yatanze ikiganiro cyibanze ku bibi by’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga abwira abanyeshuri kwitondera ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga kuko bigira ingaruka.

Yavuze ko nk'amafoto ashyirwaho nta hantu ajya kandi ko ashyirwaho ibitekerezo bitandukanye bishobora ku bangamira ba nyirabyo.

Avuga ko Amafoto ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga agira ingaruka mu bihe biri imbere. Yatanze urugero, avuga ko nk'amaforo afatwa nk'urukozasoni ashobora gutuma hari amahirwe umuntu avutswa.

Yabajijwe icyo umuntu yakora agize inshuti itemera kureka gushyira amafoto y'urukozasoni . Avuga ko  bisaba gufata umwanzuro wo guca ukubiri niyo nshuti ndetse ukamugendera kure.

Alain Numa Umukozi muri MTN Rwanda atanga ikiganiro.

Alain Numa yagiriye inama abanyeshuri b’abakobwa kwirinda kugira inshuti z’abahungu mu gihe bakiri ku ntebe y’ishuri ahubwo baharanira gukomeza kwiga kugeza baminuje.

Yababwiye ko iki ari igihe cyo kwiga no gushyira imbaraga mu iterambere ry'ubuzima kugeza igihe barushingiye. Ati "Niba ufite umwe uyu munsi umubwire ko bitabiriye hano"

Yatanze urugero, avuga ko imyaka 20 ishize arushinze n’umugore we bamenyanye bakiri ku ntebe y’ishuri. Avuga ko biganye ari inshuti zisanzwe, umubano wabo uvamo kurushinga.

Umwe mu banyeshuri twaganiriye yatubwiye ko yishimiye ibiganiro bahawe kuko bikora ku buzima bwabo bwa buri munsi kandi ko bakeneye.

Ati “Twishimiye ibiganiro twaho n’abakozi ba MTN. Ingingo eshatu twaganirijwe zikora ku buzima bwa benshi. Ingaruka z’ibiyobyabwenge zigaragara kuri benshi niyo mpamvu nkatwe twiyemeje kure ingeso mbi ahubwo tugakomeza kwiga duharanira ejo heza.”

Alain Numa yabwiye INYARWANDA, ko iki gikorwa cy’abakozi ba MTN cyo gusura abanyeshuri mu bigo by’amashuri kizakomeza kubaho atari uyu munsi gusa. Yavuze ko gusura aba bana b’abakobwa byahuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’abagore kandi ko biri no mu murongo wa sosiyete ya MTN mu kugira uruhare mu buzima bw’abakiriya.

Anitha yasabye abanyeshuri kwitondera ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Alice atanga ikiganiro.

Bamwe mu banyeshuri batanze ibitekerezo.

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND