Kimwe mu bishimangira ko muzika nyarwanda yateye imbere ndetse abayikoze neza nk’umwuga ikaba yarabahaye umusaruro ufatika, ni ukubona ibikorwa bamwe mu bahanzi bagiye bigezaho nta handi babikura hatari mu kazi kabo ka buri munsi kajyanye na muzika. Tugiye kuganira kuri King James wafunguye Supermarket mu mujyi wa Kigali.
Ruhumuriza James benshi bazi muri muzika nka King James, ari mu banyamuziki bageze ku iterambere rifatika, dore ko nyuma yo kuzuza inzu y’igitangaza ku Ruyenzi ahitegeye neza umujyi wa Kigali, kuri ubu yamaze gufungura Supermarket yise “Mango Supermarket” iherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo.
Amakuru agera ku Inyarwanda ni uko uyu musore yafunguye iyi Supermarket yanatangiye gukorera i Nyamirambo imbere ya St Andre muri etaje nshya ihubatse. Uwahaye amakuru Inyarwanda yaduhamirije ko iyi Supermarket ariyo ibimburiye izindi King James agiye gufungura mu duce tunyuranye yaba mu mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara zinyuranye z’u Rwanda cyane ko ari umushinga we akurikijeho nyuma yo kuzuza inzu.
Nyuma yo kumenya amakuru y’iyi Supermarket King James yafunguye mu mujyi wa Kigali, twifuje kubimubazaho. King James watunguwe no kumva ko twayimenye yahamirije Inyarwanda.com ko iyi Supermarket ari iye ariko adutangariza ko nta bintu byinshi yifuza kuyivugaho.
King James ni umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda cyane kubera ibihangano bye byagiye bikundwa. Kuri ubu afite indirimbo nshya yise “Meze neza” ikunzwe n'abatari bacye muri iyi minsi ya vuba.
Mango Supermarket King James yafunguye i Nyamirambo
King James yafunguye Supermarket i Nyamirambo
UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA “MEZE NEZA” YA KING JAMES
TANGA IGITECYEREZO