Kigali

Women’s Day: Ni twe mbaraga z’igihugu,..ni twe mutima w’ibyiza byose,..dufite inshingano zo kureba na ha handi abandi batareba-Tonzi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/03/2019 15:41
0


Tariki 8 Werurwe ni umunsi isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore. Muri uyu mwaka ibirori byo kwizihiza uyu munsi ku rwego rw'igihugu byabereye mu karere ka Nyamasheke. Tonzi umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda yageneye ubutumwa abagore bose.



Tonzi wamamaye mu ndirimbo ‘Humura’ akaba umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yavuze ubusobanuro kuri we bw’umunsi w’abagore. Aganira na Inyarwanda.com Tonzi yagize ati: "Umunsi mpuzamahanga w’abagore ni umunsi mwiza. Ndabanza nifurije umunsi mwiza abadamu bose n’abakobwa n’umuryango muri rusange. Ni umunsi ufite icyo uvuze n’ubwo iminsi yose Imana yayiduhaye kugira ngo tuyikoreshe ariko hakabaho umunsi w’umwihariko w’abadamu.”

Tonzi yasabye abakobwa n’abagore gukomeza gutera imbere ariko bimakaza indangagaciro za kimuntu zirimo urukundo, gufashanya, kubabarira no gukunda igihugu. Ati: “Umunsi mwiza ku bakobwa nabasaba gukomeza gutera imbere mwiyubaka muri byose ariko nanone twimakaza indangagaciro za kimuntu zirimo; urukundo, gufashanya, kubabarira, gukundana, gukunda igihugu, gukunda ibyo dukora kuko iyo ukora neza ugira n’umumaro ku bandi.” 


Agaruka kuri uyu munsi, Tonzi yagize ati: "Ni umunsi ufite icyo uvuze n’ubwo iminsi yose Imana yayiduhaye kugira ngo tuyikoreshe ariko hakabaho umunsi w’umwihariko w’abadamu, ni ikintu cyiza kuko ni umunsi wo kongera gusubiza amaso inyuma ukavuga uti ese ni ibihe bikorwa nagezeho cyangwa se ni iki ndi gukora kugira ngo niyubake nubake n’abandi, ntekereza ko ahanini ni cyo umuntu aba akwiriye kureba ibihe bishize n’ibihe by’ubu ukagereranya ibyagenze neza ugakomerezaho, ibitaragenze neza hakabaho kwikosora ndetse no kwigira no ku bindi byose bitandukanye."

Tonzi avuga ko abagore ari umutima w'ibyiza byose

Tonzi yavuze ko abagore ari ba mutima w'urugo ndetse ashimangira rwose ko ari bo mbaraga z'igihugu, bakaba n'umutima w'ibyiza byose. Yagize ati: "Ubutumwa naha abagore n’abakobwa bose muri rusange ni ugukomeza tukimakaza indangagaciro z’ubumuntu z’umugambi w’Imana ku buzima bwacu kuko Imana yaratwizeye iduha inshingano nyinshi, inshingano kandi z’abanyembaraga. Imana iba yaratwizeye mbega ukarema, gutwita biri mu buryo bwinshi. Imana ikaguha umuryango mugari, ni we mutima w’urugo, ni we mutima w’igihugu, ni twe mutima w’ibyiza byose kuko ni twe Imana yahaye ubwo bushobozi."

Yakomeje agira ati: "Abagore tugomba gukomeza tukimakaza indangagaciro z’ubumana kuko ari cyo yaturemeye, tukayiragiza muri byose kugira ngo idushoboze tube abakobwa beza bubaha Imana ari nabo bazavamo abamama beza kugira ngo dukomeze tube mu ndangagacuro ziranga umugore wizihiye igihugu n’umuryango n’isi muri rusange. Umunsi mwiza ku bakobwa nakomeza kubasaba gukomeza gutera imbere mwiyubaka muri byose ariko nanone twimakaza indangagaciro za kimuntu zirimo urukundo, zirimo gufashanya, zirimo kubabarira, zirimo gukundana, gukunda igihugu, ibyo dukora nk'uko iyo ukora neza ugira n’umumaro ku bandi."

Tonzi yizihije uyu munsi yitabira imurikabikorwa ry'ibyakozwe n'abagore

Tonzi yongeyeho ko umugore arangwa n’ibikorwa kuko imirimo yabo ari yo igaragaza abo bari bo. Yavuze kuri uyu munsi w’abagore yitabiriye imurikabikorwa ry'ibikorerwa mu Rwanda byakozwe n'abagore. Yagize ati: "Ku munsi w’abagore haba hari ibikorwa bitandukanye mu gihugu, nanjye nari ndi Mille collines, dufite imurikabikorwa by’ibikorerwa iwacu mu Rwanda aho nk’umuhanzi nkanjye nari mpari nshigikira abana bafite ubumuga mu mpano zabo kugira ngo zigaragare. Ni gahunda yatangiye saa tatu mu gitondo kugeza saa tatu za nijoro, hari hari ibikorwa by’ibikorerwa iwacu byagiye bikorwa n’abadamu."

Hari byinshi Tonzi yishimira yagezeho nk'umugore umaze imyaka 25 mu muziki


Mu myaka hafi 25 amaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Tonzi yavuze ko hari byinshi amaze kugeraho. Yagize ati: "Nk’umudamu w’umuhanzi nagize uruhare mu ivugabutumwa mpanga ubutumwa bwubaka abantu muri rusange haba mu isanamitima, haba gukangurira abantu ubutumwa bw’amahoro ndetse no kuva mu byaha, ibyo byose Imana yagiye ibinkoresha ni ikintu nishimira kuba maze imyaka hafi 25 mu muziki. Ni ikintu nishimira cyane, nshimira n’Imana ariko na none abadamu dukwiriye kugira n’ibikorwa tukagira umurage cyangwa se abandi bantu dufasha, rero ndashima Imana yanyizeye ikampa gushyigikira abana bafite ubumuga kugira ngo nabo tubakure mu bwigunge biciye mu mpano zabo. Kuri Hotel The Millecollines uyu munsi twamuritse ibikorwa byabo."

Tonzi yavuze ku bagore yise Intwari

Ubwo yavugaga ku bagore afata nk'intwari, Tonzi yagize ati: "Hari abadamu b’intwari, umubyeyi ubyara umwana agasanga afite ubumuga, ni abantu bahura n’ibibahinyuza cyane ariko ababashije kwakira abo bana bakabashyigikira bakabasha kubajyana mu bigo n’ahantu hatandukanye ariko nanone dukomeze dufatanye kugira ngo twese he kuzagira umuntu usigara inyuma turi mu gihugu kiri gutera imbere, igihugu kitwifuriza ibyiza, igihugu dufatanya twese, reka n’abana bafite ubumuga be gufatwa nk’aho badashoboye, reka nabo bagaragare mu myidagaduro, tubone ama concerts yabo tubone ibikorwa byabo, tubabone ari abana bakinira aho abandi bakinira, tubabone ari abana bafite ubwisanzure. Rero ku munsi w’abamama ni byo navuga. Dufite inshingano nyinshi cyane zo kureba na ha handi abandi batareba kugira ngo ibitagenda tubashe gufatanya kugira ngo bikemuke kuko ni twe mbaraga z’igihugu kandi ni twe babyeyi b’umuryango muri rusange."


Tonzi hamwe n'abana bafite ubumuga,...avuga ko bakwiriye kwitabwaho


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND