RFL
Kigali

Ibitekerezo by’abahanzikazi b'ibyamamare ku munsi w’abagore 'Women's Day'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/03/2019 10:31
0


Umunsi mwiza ku bari n’abategarugori. Kuri uyu 08 Werurwe 2019 u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza umunsi wahariwe abagore wizihizwa buri mwaka. Ni umunsi wahuriranye no kuzirikana agaciro ku mugore mu muryango mugari n’uruhare rwe mu rugendo rw’iterambere rwa buri gihugu.



U Rwanda rwahaye rugari umugore mu mirimo itandukanye. Ingero ni nyinshi z’abagore b’icyitegererezo biteje imbere. Bagira uruhare rukomeye mu bucuruzi, sinema, uruganda rw’umuziki, Ikoranabuhanga, Ubuvuzi, Siyansi, Ingendo zo mu kirere, gusigasira umutekano w’Igihugu, mu Inteko Nshingamagateko y’u Rwanda n’ahandi henshi bashimirwa umuhate wabo; ikirenze kuri ibyo batanga.

Imibare igaragaza ko abagore bari mu Nteko Nshingamagateko y’u Rwanda bageze kuri 61.25%. Uko imyaka ishira indi igataha abagore bagiye bitinyuka bagera no mu ruganda rw’umuziki banyura benshi mu bihangano bitandukanye bakora. Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na bamwe mu b’abagore n'abakobwa b’amazina azwi mu muziki nyarwanda bavuze igisobanuro cy’uyu munsi kuri bo. Batanze ubutumwa ku bakobwa n’abagore bizihiza uyu munsi ndetse n’icyo babasaba.

Uzamberumwana Oda Paccy wamamaye nka Oda Paccy wabiciye mu ndirimbo ‘Ibyatsi’:

Oda Paccy avuga ko uyu munsi utuma yongera gutekereza ku bushobozi abagore bafite. Ashimangira ko uyu munsi ukwiye gufasha abagore gukomeza gutekereza ku rugendo rw’iterambere no kwibuka ko badakwiye kwitinya.

Ati “Icyo uyo munsi uvuze kuri njye ni umunsi mfata nk’uwo kwibuka ubushobozi abagore dufite. Ni umunsi wo kwitekerezaho mu buryo bwo kwiteza imbere ndetse no guteza imbere igihugu no kwibuka ko tudakwiriye kwitinya. Icyo nabwira abari n'abakobwa uyu mwaka utubere uwo kwaguka, gutinyuka no gukora, guhaguruka.”


Umunyamuziki Ingabire Butera Jeanne d’Arc wamamaye nka Knowless:

Kuri Knowless uyu munsi uvuze agaciro umugore yasubijwe ashingiye ku kuba mu bihe byatambutse umugore nta jambo yagiraga. Yishimira ko 60% by’abagore bari mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda, ngo ni umwanya mwiza wo kwitekerezaho no gusigasira agaciro umugore yasubijwe.

Aganira na Nsengiyumva Emmy wa Inyarwanda.com Knowless Butera yagize ati « Umunsi w'abari N'abategarugori, uvuze byinshi. uvuze agaciro umwari cyangwa umugore yasubijwe, kuko mu bihe byashize umugore nta gaciro yarafite ndetse kwishyira ukizana kwe kwari ntako.

“Ariko ubu kuba byo nyine mu nteko nshinga mategeko yacu 60% byayo ni abagore ni icyerekana agaciro umugore yasubijwe katagereranywa. Uyu munsi rero ni umunsi wo kwishimirwa ariko ukanarushaho kutwibutsa ko tugomba gusigasira ako gaciro twahawe, dukora neza twubaka igihugu cyacu ndetse n'umuryango Nyarwanda.”

Ubutumwa bwa Tonzi ku munsi w'abagore

Tonzi wamamaye mu ndirimbo ‘Humura’ akaba umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yabwiye Inyarwanda.com ubusobanuro kuri we bw’umunsi w’abagore. Yagize ati: "Umunsi mpuzamahanga w’abagore ni umunsi mwiza. Ndabanza nifurije umunsi mwiza abadamu bose n’abakobwa n’umuryango muri rusange. Ni umunsi ufite icyo uvuze n’ubwo iminsi yose Imana yayiduhaye kugira ngo tuyikoreshe ariko hakabaho umunsi w’umwihariko w’abadamu.”


Tonzi yasabye abakobwa n’abagore gukomeza gutera imbere ariko bimakaza indangagaciro za kimuntu zirimo urukundo, gufashanya, kubabarira no gukunda igihugu. Ati: “Umunsi mwiza ku bakobwa nabasaba gukomeza gutera imbere mwiyubaka muri byose ariko nanone twimakaza indangagaciro za kimuntu zirimo; urukundo, gufashanya, kubabarira, gukundana, gukunda igihugu, gukunda ibyo dukora kuko iyo ukora neza ugira n’umumaro ku bandi.” Yavuze ko uyu munsi ari kwizihiza yifatanya n’abana bafite ubumuga mu imurikabikorwa by’ibikorerwa mu Rwanda byakozwe n’abagore, riri kubera kuri The Mille collines hotel kuri uyu wa Gatanu kuva saa tatu za mugitondo kugeza saa tatu z’ijoro.

Mugemana Yvonne waryubatse nka Queen Cha, umuhanzikazi wa The Mane:

Queen Cha yishimira ko abagore bahawe ijambo mu nzego zitandukanye. Avuga ko ibi byatumye abagore bigirira icyizere biteza imbere kurushaho. Yasabye abakobwa guhagurukira rimwe bakiteza imbere kandi bakihesha agaciro muri sosiyete babarizwamo.

Ati “Ni umunsi twishimira kuba abari n’abategarugori na bo barahawe ijambo mu nzego nyinshi zitandukanye! Byatumye benshi barushaho kwigirira icyizere ndetse no kwiteza imbere kurushaho. Ubutumwa naha by'umwihariko abana b’abakobwa ni guharanira kwiteza imbere kandi no kwihesha agaciro muri sosiyete.”

Allioni Buzindi umuhanzi wa Decent Entertainment:

Allioni yavuze ko uyu munsi usobanuye agaciro, icyubahiro, n’ikuzo by’umugore. Yavuze ko bitari byoroshye mu bihe bitambutse kuba umugore yahabwa agaciro n’ijambo. Yishimira ko uyu munsi abagore bahawe rugari mu buzima rusange bw’Igihugu.

Ati “Kera umugore nta jambo yagiraga mu bandi bumvaga ntagitekerezo kizima cyangwa inama yubaka yatanga bahoraga inyuma muri byose. Umugore ntiyari yemerewe kujya mu ishuli ngo afate ubumenyi nkabandi nibindi byinshi. Ariko uyu munsi umugore afite ijambo mu bandi yatanga inama bakayumva: Yakwiga ndetse akaminuza, yayobora by'akarusho mu bo ayoboye hakaba harimo n’abagabo.

Mu kinyarwanda bavuga ko umugore ari umutima rero n’ukuvuga ko umugore atabayeho urwo rugo ntirwabaho kuko nta mutima rwaba rufite. Uyu munsi kuri njye unyibutsa agaciro ibigwi ntagereranwa umutima wimpuhwe biranga umugore.”

Yasabye abagore kumva ko bashoboye; kwirema icyizere, kugira intego mu buzima, gusigasira izina bahawe narurema ryo kwitwa umugore, kwirinda kwangiza icyubahiro bahawe ku buntu , kugira urukundo, kugira impuhwe…

Mariya Yohana yageneye ubutumwa Minisiteri ifite umugore mu nshingano


Mu kiganiro yagiranye na Kawera Jeannette wa Inyarwanda.com Mukankuranga Marie Jeanne uzwi cyane nka Mariya Yohana wamamaye mu ndirimbo 'Intsinzi' yashimiye cyane Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yasubije agaciro umugore. Yavuze ko Minisiteri ifite Umugore mu nshingano zayo ikwiriye gucinya akadiho uyu munsi kuko yakoze byinshi byiza byo kwishimirwa. Kuba abagore ba cyera batarahabwaga umwanya ngo bagaragaze ko bashoboye avuga ko cyari igihe cyabyo kuko batari banabizi. Ati: “Dukwiye kubabarira abariho icyo gihe na bo sibari bo cyari igihe. Igihe gikwiye kuri ubu ni iki.”

Abagore bagira ibyago bagapfusha abagabo bakajya mu ngeso mbi z'ubusambanyi, yavuze ko bari kwica izina ry'abagore bakanaryambura agaciro karyo. Yabasabye kwisubiraho bagahinduka. Imvugo ivuga ngo ‘Abakobwa bose ni abagore ariko abagore bose si abakobwa’, ntabwo Mariya Yohana ayemera na gato, kuko we avuga ko ‘hakwiriye kubaho umukobwa hakabaho n'umugore.’

Kanda hano usome: Amavu n'amavuko y'umunsi mpuzamahanga w'abagore:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND