Kigali

Christopher afitiye impano abagore kuri uyu munsi mpuzamahanga wabo ‘Women’s Day’, Barahurira mu Ijoro ry'abamikazi

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/03/2019 10:19
0


Christopher umwe mu bahanzi bari ku gasongero mu muziki nyarwanda afitiye impano abagore kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abagore (Women’s Day) wizihizwa buri mwaka tariki 8 Werurwe. Ni impano ari bubagezeho ku mugoroba w’uyu wa Gatanu.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2019 Christopher arasusurutsa abari bwitabire igitaramo ‘Queen’s night’ (Ijoro ry’abamikazi) kiri bubere mu mujyi wa Kigali muri Park Inn by Radisson kuva saa mbiri kugeza saa tanu z’ijoro. Kuri uyu muns isi yose yizihiza umunsi w’abagore, Christopher arifatanya n’abagore mu kwizihiza umunsi wabo abahe impano yo kubaririmbira zimwe mu ndirimbo ze zinyuranye zahogoje benshi.

Kwinjira muri iki gitaramo cyatumiwemo Christopher ni ibihumbi bitanu y’amanyarwanda (5,000Frw) kuri buri muntu. Christopher araba ari kumwe na Smphony Band na Dj Big. Christopher akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Ijuru rito, Simusiga, Uwo munsi, Habona, Agatima, Dutegereje iki, Ndabyemeye, Abasitari, Ko wakonje aherutse gushyira hanze n’izindi. 


Igitaramo cyatumiwemo Christopher

REBA HANO 'SIMUSIGA' YA CHRISTOPHER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND