RFL
Kigali

Gaby Kamanzi yashyize hanze indirimbo nshya 'Nzahora nshima' yasohokanye n'amashusho yafashwe mu buryo buri Live-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/03/2019 12:13
0


Gaby Irene Kamanzi wari umaze umwaka nta ndirimbo nshya afite, kuri ubu yamaze gusohora iyo yise 'Nzahora nshima' (I will always thank you) yasohokanye n'amashusho yayo yafashwe mu buryo buri Live (Live Recording).



'Nzahora Nshima' indirimbo nshya ya Gaby Kamanzi ni imwe mu zizaba ziri kuri album ye ya kabiri ari gutunganya, bikaba biteganyijwe ko iyi album izajya hanze uyu mwaka mu gitaramo gikomeye azafatiramo amashusho yayo nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Moriah Entertainment Group ireberera Gaby Kamanzi inyungu mu bijyanye n'umuziki.

UMVA HANO 'NZAHORA NSHIMA' INDIRIMBO NSHYA YA GABY KAMANZI

Gaby Kamanzi yatangaje iyi ndirimbo ye nshya yayanditse ubwo yibukaba ibyo Yesu Kristo yakoze ku musaraba akikorera ibyaha bye, akamucungura, uyu munsi akaba nta rubanza afite imbere y'Imana. Ati: "Iyi ndirimbo yanjemo ubwo nibukaga ibyo Yesu yakoze ku musaraba akikorera ibyaba byanjye." Yavuze ko amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe n'umu producer akunda cyane ari we Mark Kibamba wa Wave Lab studio mu gihe amashusho yatunganyijwe na Bob Chris Raheem wa Ikuzo studio.


Gaby Irene Kamanzi

Gaby Kamanzi ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo 'Amahoro'. Abarizwa mu itorero rya Evangelical Restoration church Kimisagara aho ari umwe mu bashinzwe kuyobora gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana muri Shekinah worship team Kimisagara. Yari amaze umwaka adashyira hanze indirimbo nshya. Iyo yaherukaga gusohora yitwa 'Hejuru'. Yavuze ko icyatumye amara igihe kinini nta ndirimbo nshya ashyira hanze ari uko yashakaga gukora ibintu bifite ireme na cyane ko iyi ndirimbo ye nshya yayikoze mu buryo buri Live.

REBA HANO 'NZAHORA NSHIMA' INDIRIMBO NSHYA YA GABY KAMANZI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND