RFL
Kigali

Alpha Rwirangira wari umaze amezi 9 adashyira hanze indirimbo yamaze gusohora iyitwa ‘Akira’ yo kuramya no guhimbaza Imana –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/03/2019 11:42
0


Alpha Rwirangira ni umuhanzi w’umunyarwanda ukorera muzika ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye muri iki gihe. Yari yujuje amezi icyenda adashyira hanze indirimbo yewe atanumvikana cyane mu bikorwa bya muzika binyuranye, gusa kuri ubu yagarukanye indirimbo nshya yise ‘Akira’.



Alpha Rwirangira ni umwe mu bahanzi nyarwanda bagira abakunzi batari bake. Nk'uko akunda kubivuga mu biganiro binyuranye agirana n’itangazamakuru we ntakunze kurya indimi ahamya ko gukora umuziki utuye muri Amerika uri umunyarwanda ku bushobozi nk’ubwe atari ibintu byoroshye gukorera ku muvuduko nkenerwa ngo umuhanzi ahaze abakunzi ba muzika uko baba babishaka.

Alpha Rwirangira

Alpha Rwirangira...

Alpha Rwirangira wari umaze amezi icyenda adashyira hanze indirimbo ye nshya kuri ubu yamaze gukora indirimbo nsya yise Akira yo kuramya no guhimbaza Imana. Iyi ndirimbo nshya ya Alpha Rwirangira yakozweho yakozweho n'abantu banyuranye cyane ko ingoma, umudiho byayo cyangwa ‘Beats’ byakozwe Blameless na Ramzo mu gihe amajwi y’iyi ndirimbo yafashwe na Blameless byose bigahuzwa neza na BOB Manecky ari nawe warangije iyi ndirimbo.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA ALPHA RWIRANGIRA YISE “AKIRA”

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND