RFL
Kigali

MINISPOC n'abo bari baserukanye muri FESPACO baganiriye n’itangazamakuru banamurika igihembo umunyarwanda yatsindiye-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/03/2019 15:24
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2019 ni bwo ku cyicaro cya Minisiteri y’Umuco na Siporo habereye igikorwa cyo kuganiriza abanyamakuru ibijyanye n’iserukiramuco rya FESPACO u Rwanda ruvuyemo hanamurikirwa igihembo cyahawe umunyarwanda Joel Karekezi wari ufite filime ihatana muri iri serukiramuco.



Kuva tariki 23 Gashyantare 2019 kugeza tariki 2 Werurwe 2019 muri Burkina Faso haberaga iserukiramuco ryamamaye nka FESPACO, aha u Rwanda rukaba rwari rwatumiwe by’umwihariko. Icyakora n'ubwo u Rwanda rwatumiwe hari na filime z’abanyarwanda zahatanaga muri iri serukiramuco riri mu ya mbere muri Afurika cyane ko ryari ryujuje imyaka 50 ritangiye kuba.

Ubwo hasobanurwaga iby’urugendo abitabiriye FESPACO bakoreye muri Burkina Faso, Minisitiri Nyirasafari Esperance yatangarije abanyamakuru ko uru rwari urugendo rwiza kandi bigiyeyo ibintu byinshi. Yatangarije abanyamakuru ko u Rwanda nk’igihugu bigiye byinshi kuri FESPACO anashimangira ko ubu Leta hari ingufu yashyize muri sinema ku buryo rugomba kuba uruganda ruteye imbere cyane.

Minisitiri Nyirasafari Esperance yabuze ko batewe ishema n’uko abanyarwanda bahatanaga muri FESPACO bitwaye ndetse anongera gushimira Joel Karekezi wegukanye igihembo muri iri serukiramuco. Belyse Kaliza wari uhagarariye RDB muri iki kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko mu rwego rwo guteza imbere sinema mu Rwanda hagiye kujyaho urwego rubishinzwe bise Rwanda Film Office izaba ikorera muri RDB.

Muri iki kiganiro abanyamakuru basabwe gushyigikira filime no gukangurira abanyarwanda gukunda kureba filime cyane iz'abanyarwanda bikajya mu muco wabo mu rwego rwo kuzamura cyane uru ruganda rwasaga n’urwasigaye inyuma nyamara hari abanyarwanda bagaragaje ko bafite impano. Joel Karekezi yashimiye Leta y’u Rwanda yababaye hafi igihe bitabiraga iri serukiramuco atangaza ko kuba yaratsinze ari ikimenyetso cy’uko abanyarwanda nabo bashoboye ndetse ko icyo bakeneye ari ugukomeza gushyigikirwa.

Minispoc

Abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro ari benshi

Minispoc

Masamba Intore na Mutangana Steven uhagarariye Umuco muri MINISPOC nabo bari bagiye muri iri serukiramuco

MinispocMinispoc

Joel Karekezi wegukanye igikombe na bagenzi be bari bafite filime zahatanaga muri FESPACO batangaje ko bakuyeyo ubunararibonye bwo hejuru

MinispocMinispocMinisitiri Nyirasafari Esperance na Kaliza Belyse wari uhagarariye RDB basobanuye ko bavuye muri FESPACO biyemeje gushyira imbaraga mu ruganda rwa Sinema mu Rwanda...





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND