U Rwanda ni igihugu cy'imisozi igihumbi kigizwe n'inzuzi, ibiyaga, amashyamba, imigezi ndetse n'ibindi bintu nyaburanga bitatse u Rwanda. Nk'uko mumaze kubimenyera hamwe na Wilson Tours and Travel agency, tugiye kureba bimwe mu bintu nyaburanga bigaragara ku musozi muremure uzwi kw'izina rya Mont Kigali uherereye mu mujyi wa Kigali.
Inyarwanda Tv yabateguriye amashusho ku musozi wa Mont Kigali. Ubu bukerarugendo tugiye kubagezaho bushingiye ku muco, amateka ndetse n'ibindi bintu nyaburanga bitatse umusozi wa Mont Kigali. Muri aya mashusho tuba turi kumwe n'abanyeshuri biga ku kigo cy'ishuri ryisumbuye Kigali Leading TVET SCHOOL, ikigo kizwiho gutanga amahirwe ku banyeshuri bifuza kwiga ubukerarugendo hanze y'u Rwanda harimo no kwiga mu gihugu cya Mauritius.
Ukinjira muri Meraneza usanganirwa n'izi maguge ziba zishimiye ba mukerarugendo,...zibasha no kurya imineke.
Aha ni hagati ku musozi wa Mont Kigali.
Mont Kigali ni umusozi muremure mu mujyi wa Kigali, ukaba uherereye mu karere ka Nyarugenge. Uyu musozi ufite uburebure bwa metero 1850. Kuri uyu musozi hagaragaraho ibigabiro, aho umwami CYILIMA Rugwe yabaye mu kinyejana cya 14. Uyu musozi utuwe n’abantu mbarwa, urimo inzira ikugeza kuri Nyabarongo aho uyireba neza. Kuri uyu musozi kandi unyura ahitwa Meraneza ahantu hazwiho kugira umutuzo ndetse hagaragara n'ubwoko bwa maguge.
Ibi ni Ibigabiro aho umwami CYILIMA Rugwe yabaye.
Wilson Tours and Travel agency imaze kuba ubukombe mu gutembereza ba mukerarugendo yubakiye ku bintu bitatu ari byo: "Ruhuka, Menya ahandi hantu no kumenyana n'abandi bantu". Kumanuka uyu musozi bitwara amasaha atandatu cyangwa arindwi. Wilson Tours yavukiye korohereza abanyarwanda gutembera, bakamenya ibyiza by'u Rwanda ndetse no guhugura abana b'abanyarwanda, ibinyujije mu mahugurwa itanga buri kwezi.
Kanda hano urebe amashusho uko byari byifashe kuri uyu musozi
VIDEO: Niyonkuru Eric-Inyarwanda Tv
TANGA IGITECYEREZO