Kigali

Umukinnyi Emmanuel Eboue yongeye kurushinga nyuma yo guhabwa gatanya, yakoze ubukwe n’inshuti ye yo mu bwana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/03/2019 12:21
0


Umunya-Cote d’ivoire wakiniye ikipe ya Arsenal n’izindi zinyuranye yakoze ubukwe n’inshuti ye yo mu bwana Stephanie Boede bakundanye ariko bakaza gushwana. Ubukwe bw’aba bombi byabereye mu gihugu cy’amavuko, Cote d’Ivoire mu muhango witabirwe n’abantu ba hafi.



Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Cote d’Ivoire byanditse ko ubukwe bw’aba bombi bwabaye kuya 02 Werurwe 2019 kuri Hotel Communal de Cocody mu Mujyi wa Abidjan.

Emmanuel Eboue w’imyaka 37 y’amavuko wakanyujijeho mu mupira w’amaguru yarushinganye n'inshuti ye yo mu bwana yitwa Stephanie Boede nyuma y’uko ahawe gatanya n’umugore we wa mbere w’Umwongereza, Aurelie Bertrand.

Tuko yanditse ko Eboue na Stephanie Boede bakundanye ubwo yari akiri muri Code d’Ivoire akina muri ASEC Mimosas. Nyuma yaje kwerekeza muri Europe ari naho yahuriye n’umubiligikazi barakundana yirengagiza inshuti yo mu bwana, Stephanie Boede.

Yakoze ubukwe n'inshuti ye yo mu bwana.

Mu kiganiro Emmanuel yagiranye na Daily Mirror yahamije ko imitungo yose yatwawe n’umugore wa mbere. Yavuze ko yatwaye abana batatu babyaranye, inzu, imodoka ndetse n’inzu ya mbere yari yubatse mu Majyaruguru y’umujyi. 

Yavuze ko urukiko rwamusabye guha buri kimwe cyose umugore we. Yongeyeho ko yagize ihungabana muri we, atekereza kwiyahura, abunza akarago n’ibindi byinshi byakomye mu nkokora ubuzima bwe.  

Emmanuel yakoze ubukwe bwa kabiri.

Yarushinze n'umukobwa bigeze gukundana.

Yatandukanye byeruye n'umugore wa mbere.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND