RFL
Kigali

The Mirror Hotel yateguye ikirori kidasanzwe kizabera muri Sauna ahazaba hari imbuto, icyayi n'umuziki uryoheye amatwi

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/03/2019 10:57
0


The Mirror Hotel iherereye i Remera mu mujyi wa Kigali yateguye ikirori kidasanzwe cyiswe 'Special Sauna Sunday' kizabera muri 'Sauna massage' ahazaba hari imbuto, amazi ashyushye, ibitenge bishya n'umuziki uryoheye amatwi.



Iki kirori kizaba ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2019 kuva saa Saba z'amanywa kugeza saa Yine z'ijoro. Kizabera muri The Mirror Hotel mu cyumba gikorerwamo Sauna and massage aho abantu batazicwa n'inzara n'irungu. Ubuyobozi bwa The Mirror Hotel bwadutangarije ko iki kirori ari umwihariko wabo kuko nta handi ikirori nk'iki cyari cyaba mu Rwanda, bakaba baragiteguye mu gushimisha abakiriya babo no mu guhanga udushya mu myidagaduro.

Muri iki kirori hazaba hari imbuto zinyuranye, African tea, amazi ashyushye, ibitenge bishya n'ibindi. Imiryango izaba ikinguye kuva saa Saba z'amanywa. Kwinjira ni 3000Frw ku muntu umwe ndetse n'ibihumbi bine (4000Frw) ku bantu bakundana bazinjirana ari babiri (couple). Nyuma yaho hazaba ibindi birori (After Party) bizabera kuri Tamasha Bar (Kwa Bosco) hafi ya The Mirror Hotel. Ukeneye ubundi busobanuro wahamagara iyi nimero: 0789291424.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND