Gentil Misigaro ugiye gukorera igitaramo gikomeye mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere dore ko yari amaze imyaka 15 aba muri Canada, kuri ubu yatangaje ibintu by'ingenzi bizaranga iki gitaramo cye yise 'Hari imbaraga Rwanda Tour'.
Igitaramo 'Hari imbaraga Rwanda Tour' agiye gukorera i Kigali kizaba tariki 10/3/2019 muri Camp Kigali aho imiryango izaba ikinguye kuva Saa kumi z'umugoroba. Ni igitaramo gisoza ibindi binyuranye Gentil Misigaro yakoreye muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri iki gitaramo Gentil Misigaro azaba ari kumwe na; Aime Uwimana, Alarm Ministries, Adrien Misigaro, Bosco Nshuti, Evan Jarrell na Shekinah worship team y'i Masoro.
IBINTU 3 BY'INGENZI BIZARANGA IGITARAMO CYA GENTIL MISIGARO
Abajijwe n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com ibizaranga igitaramo cye, Gentil Misigaro yatangaje ibintu bitatu abantu bazaza mu gitaramo cye biteguye kubona. Yavuze ko abazitabira igitaramo cye bazasobanurirwa byimbitse imbaraga ziri muri Kristo Yesu. Icya kabiri kizaranga iki gitaramo, uyu muhanzi yavuze ko abasanzwe bazi imbaraga ziri muri Kristo bazahamagarirwa kuzizera kuko zikora ibyananiranye. Icya gatatu yavuze ko abazitabira igitaramo cye bazaramya nyakuri.
Ubwo Gentil Misigaro yari ageze mu Rwanda nyuma y'imyaka 15
Gentil Misigaro yagize ati: "Bitewe n'intego dufite ya Hari imbaraga, hari ibintu bitatu abantu bashobora kuza biteguye cyangwa bifuza ko bazakura hariya hantu. Icya mbere ni uko hari imbaraga Tour twayikoze kugira ngo tubwire abantu bataramenya imbaraga ziba muri Kristo, ziba mu kuramya no guhimbaza Imana, bamenye izo ari zo. Bamenye ko hari imbaraga zibohora abarushye n'abaremerewe, imbaraga zizana umunezero n'ibyishimo n'amahoro atajya atangwa n'isi, kugira ngo tuzibamenyeshe abantu bagire amahirwe yo kubyumva"
Gentil Misigaro ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya Healing Worship Team
Yakomeje agira ati: "Hari abantu bari basanzwe bazi izo mbaraga ariko batazikoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Mu bitaramo tumaze gukora tumaze kubona abantu baza barwaye, concert yarangira bagakira bagataha bakize, maze kumva ubuhamya abantu bambwira ko baje buri bucye batandukana (Divorce) ariko nyuma bahava through that worship bagataha basubirana urugo rukongera rukubakika. Dukeneye ko abantu baza bakumva amashimwe n'ibitangaza byabaye n'ubuhamya mu gitaramo babtahane bigire icyo bibakoraho mu buzima bwbao."
Gentil Misigaro yasoje avuga ikintu cya gatatu kizaranga igitaramo agiye gukorera mu Rwanda avuga ko hazabaho kumeneka k'umutima abantu bakaramya Imana bya nyabyo. Ati: "Bazaramya nyakuri, hazabaho kumeneka k'umutima, umunezero uguha amahoro, ni yo mpamvu twatumiye abaramyi barimo Aime Uwimana, Shekinah worship team y'i Masoro, Adrien Misigaro, Bosco Nshuti, Evan Jarrel nawe ni umuramyi mwiza cyane,.."
REBA HANO GENTIL MISIGARO ATANGAZA IBIZARANGA IGITARAMO CYE
Ku bantu bari kugura amatike mbere y'uko igitaramo kiba, itike yo mu myanya isanzwe iragura 5,000Frw, muri VIP iragura 10,000Frw, ameza y'abantu 8 ni 200,000Frw. Ku bantu bazagura amatike ku munsi w'igitaramo ni ukuvuga ku muryango w'ahazabera igitaramo, itike yo mu myanya isanzwe izaba igura 10,000Frw, muri VIP ni 15,000Frw naho ameza y'abantu 8 ni 200,000Frw.
Amatike ari kuboneka hirya no hino mu mujyi wa Kigali. Abashaka kuyagura mbere, bayasanga kuri Camilia yo kuri Chic, UTC, Makuza, Tea house (Free zone), kuri Simba mu mujyi, ku Gishushu, Kimironko na Kicukiro. Amatike wayasanga kandi kwa Ndori ku Kisimenti, kuri Bourbon Coffee yo kuri UTC, Airport, MTN Nyarutarama; Kimironko kuri Aroma no kuri T2000 mu iduka rya Konka. Insengero wasangaho amatike ni; Zion Temple Gatenga, Calvary Ministry-Remera, Foursquare Gospel church-Kimironko, Restoration church-Kimisagara na Restoration church-Masoro.
Amatike ari hanze,..kuyagura mbere ni bwo ahendutse
TANGA IGITECYEREZO