Ubushakashatsi bwakozwe n’abanyamerika buvuga ko kuryamira mu mpera y'icyumweru bitariha igihe umuntu aba atarasinziriye bihagije mu cyumweru cyose.
Chris Depner, umwarimu wungirije w'ubushakashatsi ku mikorere y'umubiri muri Kaminuza ya Colorado Boulder muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari na we wayoboye itsinda ry'abo bashakashatsi, yagize ati:"Gusinzira mu mpera z’icyumweru ntacyo twabonye na kimwe cy'inyungu mu mikorere y'umubiri ku bantu baryamira ".
Ku rundi ruhande ahubwo ubu bushakashatsi bwagaragaje ko gusinzira gacye cyane bishobora kongera ibyago byo kugira ibibazo bitandukanye by'ubuzima, birimo nk'umubyibuho ukabije n'indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa kabiri. Icyakora ibi bijyana no kongera ubushake bwo gushaka kurya ibyoroheje nijoro ndetse no kugabanuka kw'umusemburo ugenzura ingano y'isukari yo mu maraso, cyangwa ubushobozi bw'umubiri bwo kugenzura isukari yo mu maraso.
Impuguke zitagize uruhare muri ubu bushakashatsi zavuze ko n'ubwo ingaruka ku buzima zagaragajwe muri ubu bushakashatsi ari nto, bishoboka ko ibyo bibaye mu gihe kinini ingaruka yaba nini ku buzima bwa muntu .
Izi mpuguke zivuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi byashimangiye inama ihora igirwa yuko ari ingenzi gusinzira bihagije mu minsi y'icyumweru, ndetse byaba byiza umuntu akagira ingengabihe ihoraho y'igihe cyo kuryama.
Aba bashakashatsi b’abanyamerika bajya inama yo kugira ingengabihe yo kuryamiraho no kubyukiraho ,ariko niba bitagushobokera kugira ingengabihe ihoraho yo kuryama no kubyuka, ntibisobanuye kandi ko kuryamira mu mpera y'icyumweru byanze bikunze byakubera bibi.
Malcolm von Schantz, wigisha isomo rijyanye no kujya ibihe kw'ibice bitandukanye mu mikorere y'umubiri (chronobiology) kuri Kaminuza ya Surrey mu Bwongereza, yongeyeho ati:"Nubwo ntekereza ko buri wese ubishoboye akwiye guharanira kugira ingengabihe ihoraho, sintekereza ko dukwiye kubwira abantu badashoboye ibyo ko batagomba kuryamira mu mpera y'icyumweru".
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO