Kigali

Move ride, ikoranabuhanga rishya rizafasha abanyarwanda bose kugenda muri VW

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:1/03/2019 22:33
4


Uruganda rw’abadage rukora imodoka VW runaziteraniriza mu Rwanda, rwashyize hanze ikoranabuhanga ryiswe move ride rizajya ryifashishwa n’umugenzi ushaka gutega imodoka ya VW nk’izindi modoka zizwi nka Taxi Voiture.



Iri koranabuhanga cyangwa application yiswe move ride izajya ikoreshwa n'umuntu ahamagara imodoka yo mu bwoko bwa Polo, Passat na Teramont kugirango imutware mu rugendo rwe mu mujyi wa Kigali aho yifuza, icyakora bisaba ko uyisaba agomba kuba afite telefone igezweho ndetse anafitemo iri koranabuhanga .

io

Raissa Tuyisenge Mcclean, umujyanama w’umuyobozi mukuru w’uruganda rwa VW ishami rikorera mu Rwanda asobanura ko iri koranabuhanga rizajya rikoreshwa nk’izindi taxi zose, icyakora ngo hari umwihariko .Yagize ati “Twe birumvika izo muzabona muri move ride ni imodoka za VW nshya ,ikindi kiyongeraho ni tekinoloji aho umuntu azajya abona imodoka atari uko ahamagaye. Uko ishakwa wandika vw move  aho ushakira application ugahita ubona iyi porogaramu,ubundi ukamayishyira muri telephone yawe uyikuye kuri interineti, ukiyandikisha iyo ari ubwa mbere ukiyimanura hari umwirondoro wuzuzamo.Nta guciririkanya amafaranga n’umushoferi bibaho, ni application ibikora ikakubwira amafaranga ugomba kwishyura ,hanyuma iyo ugeze aho ujya ushobora kwishyura urugendo rwawe ukoresheje mobile money cyangwa VISA cards”.

Bitewe n’ubwoko bw’imodoka ushaka gukoresha igiciro ku munota kiri hagati ya 45 na 60 naho kuri kilometero imwe igiciro kiri hagati ya 450 na 600.


ABA

Raissa Tuyisenge umujyanama w'umuyobozi mukuru wa VW Rwanda(i bumoso),Rugwizangoga umuyobozi mukuru (hagati), Nadege Gaju umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri VW Rwanda (i buryo)

Muri rusange Uruganda rwa VW ruvuga ko iri koranabuhanga rishya rigamije guha abanyarwanda benshi bashoboka akazi no kudahanahana amafaranga muri ntoki, ibizwi nka cashless economy.

Nadege Gaju, ushinzwe ubucuruzi no mu ruganda rwa VW ishami ry’u Rwanda yifashishije urugero abisobanura atya "Twamaze guteranya imodoka 50,nasohoka tuzatanga akazi ku bandi abashoferi kandi kuko dukora amasaha yose buri modoka igomba kugira abashoferi nibura 3, urumva ko tuzatanga akazi ku bashoferi benshi,”.

kuri ubu ku isoko ry’iri koranabuhanga hari imodoka 25 ku bantu ibihumbi 12 bakoresha ikoranabuhanga rya move ride. Kuva iri koranabuhanga ryatangira kugeragezwa mu kwezi kwa 10 umwaka wa 2018, hakorwa nibura ingendo 120 ku munsi nk’uko byemezwa na Michaella Rugwizangoga, umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Volks Wagen mu Rwanda.

ru

Rugwizangoga Michalella umuyobozi mukuru wa VW/Rwanda

IK

IKO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IZERE5 years ago
    en d'autres mots c'est l'Uber à la sauce rwandaise quoi
  • mc.matatajado5 years ago
    wow nibyiza peee noneho uyishaka umunsi wose?kuyikogesha ukitwara c?
  • Murebwayire sylvie4 years ago
    Kk 49
  • Ndabakenga jean marie vianney3 months ago
    Mwiriwe rwose ka campany yanyu ikora neza ariko ucyeneye akazi muri campany yanyu yakabona gute bisaba iki



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND