Nemeye Platini yamamaye cyane mu itsinda rya Dream Boys, uyu musore kuri ubu ni ingaragu ariko mu minsi yashize yavuzweho ubukwe n'ubwo umukobwa byavugwaga ko bagiye kurushinga bahise batandukana bidateye kabiri. Byatumye tumubaza niba yaba yarabonye undi, ese iby’ubukwe aracyabitekereza? Byose biri mu kiganiro twagiranye.
Uyu musore twaganiriye ubwo yari avuye ku rubyiniro mu karere ka Musanze mu gitaramo cya Tour du Rwanda aho iri tsinda ryongeye kwerekwa urukundo na'bakunzi ba muzika bo muri aka karere. Tuganira na Platini twahereye ku kibazo cy’amatsiko kibazwa na benshi cy’impamvu itsinda ryabo rirambanye nyamara bigaragara ko amatsinda mu Rwanda kugira ngo arambane atari ibintu biba byoroshye.
Platini yabwiye umunyamakuru ko kimwe mu bibashoboza kurambana ari uko bubahana kandi kenshi bakagirirana umutima wo kwihangana n'iyo umwe muri bo yaba yakoshereje mugenzi we. Nemeye Platini yabajijwe nanone ku bukwe bwe bivugwa ko bwapfuye agira at "Nta bukwe bwanjye bwapfuye, sinigeze ntangaza ko ngiye gukora ubukwe.”
Nemeye Platini
Platini wigeze gukundana n'umukobwa witwa Diane igihe kinini yabajijwe niba yaramaze kubona umusimbura. Platini yatangaje ko atigeze ateganya ubukwe mbere icyakora kuri ubu akaba yaratangiye kubusengera. Platini yabajijwe niba afite umukunzi atangaza ko adashaka kubivugaho. Uyu muhanzi yabajijwe niba atajya akumbura Diane batandukanye adutangariza ko hashize igihe kinini ku buryo yatangiye ubundi buzima.
Platini yahishuriye Inyarwanda ko yari yarihaye intego yo gushaka umugore mbere y’imyaka 30. Abajijwe umukobwa yakunda, yatangaje ko ari umukobwa wamwakira nka Platini kandi akaba ari mwiza, umukobwa mwiza kubwe. Abajijwe niba hari umukobwa wo mu myidagaduro yari yabona akumva babana, Platini yatangaje ko bahari ariko atabatangaza gusa nanone yitsa ku kuvuga ko Butera Knowles ari urugero rwiza rw’umukobwa umuntu yareberaho aramutse agiye gushaka.
TANGA IGITECYEREZO