RFL
Kigali

Umufana wa Rayon Sports Rwarutabura bari bamurabye ivu azira gukurikira Marina wari washajije abafana kubera kuzunguza ikibuno –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/03/2019 14:46
0


Rwarutabura ni umwe mu bafana bakomeye b’ikipe ya Rayon Sports, kuri uyu wa Kane tariki 28 Gashyantare 2019 ntabwo yaguwe neza n'abari bashinzwe umutekano w’urubyiniro rw'ahabereye igitaramo cya ‘Tour du Rwanda’ cyane ko yakuwe ku rubyiniro nabi ubwo yashakaga kubyinisha Marina atatumiwe.



Marina ni umwe mu bahanzikazi bakunze kugaragaza imbaraga nyinshi ku rubyiniro Uyu mukobwa ni umwe mu bahanga bazi kubyinisha bikomeye umubiri we ku buryo ashitura benshi mu baba bamukurikiye. Marina ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 28 Gashyantare 2019 yongeye kwigaragaza mu gitaramo cya Tour du Rwanda cyabereye mu mujyi wa Musanze.

Ubwo yageraga ku rubyiniro yabyiniye abafana azunguza ikibuno ubona bose baratwawe, nyuma yaje guhamagara umusore umwe ngo babyinane. Ubwo bari bari kubyina ntawamenye aho Rwarutabura yaturutse aba ageze ku rubyiniro. Mu kugera ku rubyiniro yashatse kubyinana na Marina icyakora abari bashinzwe umutekano w’urubyiniro bamukuraho shishi itabona asubizwa mu bafana.

marina

Rwarutabura yakuruwe bikomeye n'uburyo Marina yabyinanaga n'uyu musore  

Marina ni umwe mu bahanzikazi bakomeye hano mu Rwanda ariko nanone uzamutse mu gihe gito, akaba yaramamaye mu ndirimbo zinyuranye nka:Marina, Decision, n’izindi zinyuranye yagiye akora zigakundwa ku rwego rwo hejuru mu gihe gito gusa amaze mu muziki.

REBA HANO UBURYO MARINA YAZUNGUJE IKIBUNO BIGAKURURARWARUTABURA WARI UBIZIZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND