RFL
Kigali

Alyn Sano yasohoye indirimbo ‘Pain Killer’ yizeye ko izamufungurira imiryango umuziki we ukagera mu mahanga-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:1/03/2019 13:52
0


Umuhanzikazi uri kugenda arushaho gukundwa mu Rwanda, Alyn Sano yakoze indirimbo yizeye ko izanamufungurira imiryango yo hanze y’imbibi z’u Rwanda igaruka ku rukundo rw’umuhungu n’umukobwa aho umwe aba umuti w’undi.



Ni indirimbo ye ya mbere muri uyu mwaka wa 2019, ikaba ari iya gatanu mu ndirimbo uyu mukobwa amaze gushyira hanze. Izindi zabanje ni ‘Witinda’, ‘Ntako Bisa’, ‘Naremewe Wowe’, ‘Rwiyoborere’ ndetse n’iyi yise ‘Pain Killer’.

Indirimbo ze zose amaze gushyira hanze zigaruka ku rukundo. No muri Pain Killer ntiyagiye kure yarwo. Iyi ndirimbo ikaba yiganje cyane mu rurimi rw’igiswahire kuko yifuzaga kugera ku ntego ze aho muri 2019 yiyemeje kugeza umuziki we ku rwego rwa Afurika atari mu Rwanda gusa nk’uko yabitangarije INYARWANDA.

Alyn Sano
Alyn Sano yakoze indirimbo yitwa Pain Killer

‘Pain Killer’ yashyize hanze yasohokanye n’amashusho yayo. Ni nyuma y’igihe akorana indirimbo n’abandi bahanzi. Mu mashusho agaragara neza, hagaragaramo Alyn Sano n’ababyinnyi bambaye mu buryo bwa kinyafurika, bambaye imyambaro yo mu gitenge. Ahandi agaragara ari muri Gym, aho aba yatwawe yirebera umusore cyane bigaragara ko ari we uba ari umuti umuvura muri ayo mashusho nyine.

Kanda hano wumve Pain Killer' ya Alyn Sano ku Inyarwanda.com

Avuga ko iyi ndirimbo ayituye abari mu rukundo ati “Iyi ndirimbo nayikoreye abantu bose bakundana, yitwa ‘Pain Killer’ ni ‘Umuti Umvura’ ni iy’abantu bakundana, n'abashaka no kubyina.” Yakomeje avuga icyo yashakaga kuvuga mu ndirimbo ye ati “Umukobwa aba abwira umuhungu ko akunda uko ameze, uko ateye, uko agenda byose abimukundira ati ‘Narayamanitse!’ umukobwa aba avuga ko yemeye rwose.”

Alyn Sano
Umuhanzikazi Alyn Sano afite inzozi zo kugeza umuziki we hirya no hino

Hagiye harimo amagambo menshi y’urukundo aho umukobwa aba abwira umuhungu ko ari umuti umuvura, iyo abonye ingendo ye ashira, bikamurenga ati “Ni wowe unyica gusa, ukuntu witwara birandenga. Ndagukunda, nkwiyumvamo. Mfata ikiganza tugende gutyo. Iyo mbonye iyo ngendo ndashira burundu…uri umuti umvura ububabare.”. Hari aho aba asaba umuhungu kuzimya itara, akamwereka ibikorwa akareka amagambo no mu buryo bw’imbyino, yunama, yeguka, ajya iburyo n’ibumoso.

Kanda hano urebe indirimbo nshya ‘Pain Killer’ yaAlyn Sano







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND