RFL
Kigali

Senderi Hit mu ndirimbo ‘Ayarubanda’ yanyujijemo uburyo bushya bwo gutereta umukunzi-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/03/2019 10:39
0


Umuhanzi Nzaramba Eric waryubatse nka Senderi International Hit yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ayarubanda’ yaririmbye anyuzamo ubutumwa bushya bwo gutereta umukunzi.



Senderi yakoze indirimbo ‘Icyumvirizo’, ‘Twambariye gutsinda’, ‘Aragiye’, ‘Kamujyi’ n’izindi. Aherutse kuririmbira mu Karere ka Nyamagabe no mu kabyiniro ka Bahaus Club gaherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'AYARUBANDA' YA SENDERI HIT

Yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo nshya yise ‘Ayarubanda’ yayikoze agamije gufasha benshi kumenya gufata neza abakunzi babo. Ngo abakundana ntibakwiye kwita ku babavuga iyo bari “ku bebezanya”. Ati “ Ni indirimbo nanyujijemo uburyo bushya bwo guterata umukunzi wawe umukobwa cyangwa umuhungu n’uku bebezanya.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'AYARUBANDA' YA SENDERI HIT

Yakomeje ati “Iyo mu bikoze abantu batangira kubavuga cyane neza cyangwa babaninura mubareke ayo ni aya rubanda. Guhera 2019 kuzamura basore mubebeze abatoto mu bite ba ‘Mutongoro’.Abafana banjye niba inshuti yawe wayitaga cheri ubu  wongereho akazina kitwa Mutongoro.” Ngo iyi ndirimbo ye nshya izafasha benshi kuko irimo ubutumwa bwo kutita ku bashaka gusenya umubano w’abikundanira

Senderi Hit washyize hanze indirimbo 'Ayarubanda'.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'AYARUBANDA' YA SENDERI HIT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND