RFL
Kigali

MUSANZE: Guverineri w’intara y’Amajyarugu na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda bitabiriye igitaramo cya ‘Tour du Rwanda ‘–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/03/2019 10:13
2


Kuri uyu wa Kane tariki 28 Gashyantare 2019 ni bwo irushanwa ry’amagare mu Rwanda ryamamaye nka ‘Tour du Rwanda’ ryageraga mu mujyi wa Musanze. Nkuko bimaze kumenyerwa uko iri rushanwa rigenda hagenda habamo ibitaramo bikomeye mu rwego rwo kongera uburyohe mu irushanwa. Kuri ubu igitaramo cya mbere kikaba cyabereye mu mujyi wa Musanze.



Iki gitaramo cyabereye muri Stade Ubworoherane hari hatumiwe abahanzi banyuranye kandi bakomeye barimo Sintex, Marina, Igor Mabano, Social Mula, Dream Boys, Riderman na Butera Knowless. Buri muhanzi yashimishije abakunzi ba muzika ye bari bitabiriye iki gitaramo. Ni igitaramo cyari cyateguwe mu rwego rwo gususurutsa abitabiriye ‘Tour du Rwanda’ ariko nanone banipimisha indwara zinyuranye mu rwego rwo gusigasira ubuzima bwabo.

Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu batari bake cyanagaragayemo Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda kimwe na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Hon Gatabazi JMV aho bifatanyije n'abatuye iyi ntara kuryoherwa n’iki gitaramo yewe banafatana ifoto y’urwibutso n'aba bahanzi bari bitabiriye iki gitaramo nyuma y’inama zinyuranye babagiriye.

Nyuma y’iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Musanze harakurikiraho igitaramo kibera mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Gashyantare 2019 kikazabera muri Car Free zone aho kwinjira biba ari ubuntu ndetse abantu bakipimisha indwara zinyuranye ku buntu.

Tour du RwandaMc Phil Peter umwe mu bari bayoboye iki gitaramo

Tour du Rwanda

Mc Kate Gustave nawe yari ayoboye iki gitaramo

Tour du Rwanda

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yagejeje ijambo ku baturage bitabiriye iki gitaramo

Tour du Rwanda

Abahanzi babanje gufatana ifoto na Ambasaderi wa America mu Rwanda wari uri kumwe na Guverineri w'intara y'Amajyaruguru

Tour du Rwanda

Dj Bossoso ni we wavangaga imiziki muri iki gitaramo

Tour du Rwanda

Sintex ni we wabanje ku rubyiniro...agaragaza ko ari umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza

Tour du Rwanda

Igor Mabano yishimiwe cyane muri iki gitaramo

marinamarina

Marina yataramiye abari bitabiriye iki gitaramo...

Social MulaSocial Mula

Social Mula yashimishije abitabiriye iki gitaramo

Dream BoysDream BoysDream BoysDream Boys

Dream Boys bari bitwaje ababyinnyi bashimishije bikomeye abitabiriye iki gitaramo...

Dream Boys

Riderman yasanze ku rubyiniro Dream Boys baririmbana indirimbo baherutse gukorana

RidermanRidermanRiderman

Nk'ibisanzwe i Musanze Riderman ahafite abakunzi batari bake

Butera Knowless

Butera Knowless ageze ku rubyiniro ibintu byahindutse...

Butera KnowlessButera KnowlessButera KnowlessButera KnowlessButera Knowless yishimiwe cyane muri iki gitaramo...





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc.matatajado5 years ago
    umuntu wafotoye ifoto ya marina iriya mbonye ya kabiri ni umuhanga peee
  • mc.matatajado5 years ago
    knowless nkibisazwe mbonye yarakoze akazi kose kbs congs my @knowless Butera





Inyarwanda BACKGROUND