RFL
Kigali

Umutoni, igisonga cya Miss Africa Arizona azatanga ikiganiro ku ihohoterwa rikorerwa abakobwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/03/2019 9:09
0


Umukobwa witwa Umutoni Joyeuse wabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa Arizona, yatumiwe gutanga ikiganiro mu gikorwa cyateguwe n’abakobwa n’ababyeyi batuye muri Arizona aho bazaganira ku kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abakobwa, ibishuko, indwara ndetse n’ibindi.



Ku wa 10 Ugushyingo 2018 Umutoni Joyeuse yambitswe ikamba rya Miss Africa Arizona. Ni mu birori bikomeye byabereye Bulprit Auditorium mu Mujyi wa Phoenix. Abakobwa n’ababyeyi bibumbiye mu ihuriro “Bwaz” bateguye ibiganiro bigamije ku kuganira ku bibazo bitandukanye abakobwa bahura nabyo no gushakira hamwe umuti wabyo.

Iki gikorwa kizaba tariki  02 Werurwe 2019 saa satanu (11:00’) z’amanywa kugera saa munani (14h:00’) z’amanywa. Ibi birori bizabera 36 th Glendale Arizona muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Umutoni Joyeuse yatumiwe mu ihuriro ryiswe 'Bwaz'.

Kuri konti ya instagram ‘Black women of arizona’ y’abategura iki gikorwa bavuze ko abana na bo bemerewe kwitabira iki gikorwa, gusa basabye ababyeyi kuzitwararika ku ngingo zizaganirwaho muri iri huriro.

Ngo nta myenda yihariye yo kwambarwa muri iki gikorwa.

Miss Umutoni watumiwe nk'umushyitsi w'imena muri iki gikorwa, yabwiye INYARWANDA, ko yatumiwe muri iki gikorwa hashingiwe ku munsi we wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.

Yagize ati “ Natumiwemo kubera y’uko umushinga wanjye wari uwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa cyane cyane abanyafurika batuye hano muri Amerika no kubashishikariza gusubira mu ishuri.”

Iki gikorwa cyiswe “Bwaz” kiba buri mwaka. Uyu mukobwa avuga ko yishimiye gutumirwa kuko byamweretse y’uko ibyo akora bigaragara, hari abantu bamubona. Ikindi ngo nawe uzungukiramo ubundi bumenyi kuko azahura na bagenzi bamurusha ibitekerezo.

Umutoni Joyeuse ni umunyarwandakazi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arizona aho abana n'umubyeyi we, yavuye mu Rwanda mu mpera za 2016. Uyu mukobwa aherutse gutorwa  nk'umuyobozi w'urubyiruko muri Diaspora y'abanyarwanda batuye muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umutoni wabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa Arizona (uri i bumoso).

Abategura iki gikorwa bavuze ko bishimiye kuzaganirizwa na Miss Umutoni Joyeuse.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND