RFL
Kigali

VIDEO: Diaro wamamaye muri filime nyarwanda yanenze anacyebura umuhungu we Samuel uri muri Tour du Rwanda wamutaye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:28/02/2019 13:18
7


Musabyimana Charles uzwi nka Diaro muri filime nyarwanda ni umugabo wubatse ufite imyaka 51. Mu kiganiro na Inyarwanda.com Diaro yanenze cyane umuhungu we Samuel Hakiruwizeye uri muri Tour du Rwanda 2019 nyamara ngo akaba yaramutaye atanamwikoza kandi ari we wamutoje umwuga wo gutwara igare.



Diaro wavukiye ndetse akanakurira mu Karere ka Gisagara, yabanje kudutangariza ku buzima bwe, aho yize ibijyanye n’ubuhinzi n'ubuvuzi bw’amatungo ndetse agaharanira gukora cyane ngo yiteze imbere atagendeye gusa ku byo yize kuko byari bigoye kubona akazi. Mu mwaka w’1996 yatangiye ibyo gusiganwa ku magare ndetse aba umuhanga muri byo kurusha abo yari asanzemo yagiye avuga amazina yabo.

Mu mwaka w’1999 Diaro ni umwe mu basohokeye u Rwanda bakajya gusiganwa muri Afurika y’Epfo mu isiganwa ry'amagare aho yakuye amafaranga menshi yamufashije kwimura umuryango we wari urimo n’umwana we w’umuhungu Samuel Hakiruwizeye, ibintu Diaro avuga ko bimutera ishema nk’umubyeyi kuba umwana we ari gukora umwuga yakoze kandi yamutoje akiri umwana n’ubwo yagiranye ibibazo na nyina bagatandukana, bikamuviramo kutongera kubonana n’abana bafitanye bose uko ari 6.

Ibyo Diaro anenga cyane umuhungu we Samuel Hakiruwizeye

Diaro aganira na Inyarwanda.com yagize ati “Iyi Tour du Rwanda ariho akina ni iya 4. Biranshimisha ariko nanone bikanambabaza kuko iyo Design ni njye wayimukoreye ari umwana afite imyaka 3. Igare rya 1 narimuguriye ari akana afite myaka 3, ryari rito ntangira kumufatira ari akana aryiga. Agize imyaka 12 namuguriye irindi rirerire rinini, amaze kugira 14 mugurira irindi rya siporo rya Velo de Montagne."

Yakomeje agira ati: "Nkamutangaho amafranga menshi mu nzira ari mu myitozo nkajya mfata ipikipiki nkamukurikira…Ariko tukimara gutandukana na nyina amaze kubona ko umushinga namwigiye ushobora kuzamugirira umumaro nawe aranta ndetse agambana na barumuna be baraterura baragenda. Ariko iyo arangije bavuga bati uriya ni Hakiruwizeye Samuel mwene Diaro numva binejeje kuko ntabyaye ikigwari.”

Diaro
Hakiruwizeye Samuel umwana wa Charles Musabyimana wamenyekanye nka Diaro

Nyuma yo kumva ubu buhamya butari bwiza uyu mubyeyi yatangaje, umunyamakuru wa INYARWANDA yabajije Diaro niba hari icyo ajya amufasha cyangwa ngo basangire nk’umwana we, asubiza ko nta na kimwe rwose kandi atari ukumusebya ahubwo binamutera agahinda cyane. 

Yagize ati “Nta kintu na kimwe, si ugusebya umwana ariko ntaragerageza n’umunsi n’umwe ngo avuge ati kuri Papa niho navanye ubwenge n’imbaraga no kundera ngo ngere kuri ibi ari we wabinyigishije. N’ubwo ntashonje rwose ariko nakurahiza izina ry’Imana ko atarafata n’ibihumbi 20 cyanga 15 ngo ashyire muri Envelope anyoherereze cyangwa kuri telefoni ngo agire ati ‘Papa nawe ugure agafuka k’umuceri.’”

Diaro yakomeje avuga ko uretse ibyo, batanavugana ndetse ngo we yanagerageje kumusura aho aba, aramuganiriza, amuregera inshuti ze ndetse n’abatoza be ariko ntacyo bitanga kuko Samuel Hakiruwizeye akomeza kumwereka ko atamushaka na gato. 

Mu minsi yashize mbere y’uko isiganwa rya Tour du Rwanda 2019 ritangira, ngo Samuel Hakiruwizeye yabuze mu mwiherero biteza ikibazo, ariko ageze aho se ari ntiyanamuhamagara na gato ngo babe basangira n’ubwo se avuga ko adashonje kuko abasha kwihaza.  Aranenga bikomeye abana basuzugura ababyeyi kuko baba barabavunnye bikomeye. Nk'uko Diaro yabitangarije Inyarwanda.com, Hakiruwizeye Samuel yataye se muri 2014 ndetse ngo ajya anabwira abavandimwe be ko se apfuye bitababuza kubaho.

Urugendo rwa Diaro mu isiganwa ry’amagare

Diaro uvuga ko kuba umusore nacyo uvanyemo ari igihombo kibi cyane kuko ubuto ari imbaraga zidasanzwe, yinjiye mu bijyanye no gutwara igare kuva mu 1996. Yatangiye yigana abasiganwaga ku magare ya siporo ariko we akoresha igare risanzwe maze nyuma yiyandikisha mu marushanwa nta n’igare afite kuko bwa mbere ajya gusiganwa yari yatiye igare ndetse Rutayisire nyiri Hotel Credo iherereye i Huye akaba yaramufashije akamugurira igare kugeza ubwo ku nshuro ya 3 yabaye uwa mbere muri uyu mukino.

Kuri we Ruhumuriza yari umwana cyane kuko yatangiye kugaragara muri 2001 kandi muri 1999 bagiye muri Afurika y’Epfo aho yakoze no mu ntoki za Nelson Mandela. Yagize icyo avuga kuri Tour du Rwanda y’uyu munsi ati “Twakoreraga amafaranga macye cyane ariko twariho twubaka iby’uyu munsi kuko Tour du Rwanda ubu igeze mu rwego rw’isi, Afrika yo hari aho twavuye n'aho tugeze. Ni yo mpamvu dukwiye gushaka amashuri y’abana tugatoza abana amagare kuko bikomeje gutya twahora dutsindwa.”

Mu mwaka w’2001 batangiye Tour du Rwanda, Diaro yaje gukora impanuka ikomeye cyane yanashoboraga kumuviramo urupfu ubwo yari asohotse ishyamba rya Nyungwe ari uwa mbere, maze aragwa mu makoni y'aho arahwera bigaragara ko yari yashizemo umwuka agiye kujyanwa muri Morgue ariko bakomeza kugerageza agarura ubuyanja.

Diaro
Diaro ni umwe mu batangije Tour du Rwanda anabivanamo ubumuga bukomeye

Muri iyo mpanuka Diaro yahavanye ubumuga bukomeye bwatumye amara imyaka 10 ataragarura ubwenge neza kuko hari ibyo atabashaga kwibuka. Hari abantu bamwe na bamwe atabashakaga kumenya ndetse n’ibindi ku buryo yashoboraga no kwibagirwa umugore we babana n’umwana we ndetse rimwe na rimwe hakaba ubwo akora ibintu bigaragara ko afite ikibazo rwose. 

Yasoje agira ati “Byavuyemo umusaruro n’ubwo usanga bamwe byaratuviriyemo ubumuga ndetse ntitubigaragaremo ngo tunabibonemo ibiraka kuko harimo n’ababivunikiyemo cyane, kandi abo bana babirimo ari abacu twagakwiye kuba muri icyo kirori cy’umukino twahanze Jenoside irangiye.”. Ntibyatworohereye kuvugana na Samuel Hakiruwizeye, gusa igihe tuzamubonera tuzabagezaho icyo abivugaho.

Kanda hano urebe ikiganiro Diaro anenga umuhungu we Samuel kumuta no kumwirengagiza







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tour5 years ago
    Karori ndamuzi guhera muri 2000 gusa kubyo avuze byose ukuri kurimo Ni 5% Gusa urababaje wataye umuryango wawe abana numugore , none umwana atangiye kwiteza imbere afasha barumunabe na mamawe bikakubabaza ubuse iyazakuba ahokwishimira intabwe agezeho , Sha urababaje kweri nikoko babivuze ukuri urukwavu rukuze rwonka abana pee . Esekuki iyinkuru muyitangaza igihe cya tour du Rwanda burigihe , ndakeka numwaka ushize yaciho.
  • Annick5 years ago
    Ibyo uvuze nibyo samuel ntiyari akwiye kukwirengangiza kuko uri papa we kandi nibyo koko wabafataga neza pe nabihamya kuko ndamuzi birambuye umwana azahora ari umwana nawe uzahora uri se gutandukana kwawe na nyina ntiyabyitambikamo
  • Annick5 years ago
    Karoli umugore we yaritondaga pe ,gusa yamaze gufatisha cash ahindura imyitwarire pe
  • Annick5 years ago
    Ndamuzi disi karoli twari duturanye kera mu i rango yari n'umurokore kabisa ,yarashaje disi
  • Jambo5 years ago
    Ni byiza kurera umwana ukamuha ibyibanze bizatuma hari aho yigeza, gusa hari ababyeyi bacyumva ko barera abana kugira ngo kera bazabahe. Ni inshingano z'umubyeyi kwita ku mwana akamuremera imbere heza, naho umwana atabikora ngo akwiture. Kdi ni abana bake waha uburere ukamugeza aheza akakwibagirwa. Ahubwo uyu mubyeyi afite ikibazo
  • Rwema5 years ago
    Aba babyeyi baza gusebya abana babo mu itangazamakuru biragoye kwizera ukuri kwabo. Kugira ngo umwana akuzinukwe bigeze aha uba waramuhemukuye bikomeye
  • mico5 years ago
    Ubwo nawe uraje!! Ugiye gusimbura nyina wa miss!!ese mwabonye gushyira abana banyu mubitangazamakuru aribyo bizatuma babakunda? Ahubwo n'agakeregeshwa bari babafitiye muhita mugasiba mukiyerekana by'ukuri ko muri ababyeyi gito. Erega ntawe utanga icyo adafite, inyana ni iya mweru mwa babyeyi mwe uko muturera niko tuzakura.





Inyarwanda BACKGROUND