RFL
Kigali

Perezida wa Burkina Faso n'umufasha we bakiriye ku meza abitabiriye FESPACO barimo n’abanyarwanda mu mugoroba wo gusangira –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/02/2019 8:25
0


Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2019 ni bwo Perezida wa Burkina Faso Roch Kabore n’umufasha we Sika Kabore bakiriye ku meza abitabiriye iserukiramuco rya Sinema FESPACO, aha u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe n’ikipe nini yari iyobowe na Minisitiri w’Umuco na Siporo Nyirasafari Esperance.



Uyu mugoroba wo gusangira wabereye kuri Perezidansi mu mujyi wa Ouagadougou. Usibye abayobozi banyuranye hari hanitabiriye abahanzi banyuranye bagiye mu ikipe ihagarariye u Rwanda ndetse n’itorero Urukerereza ryanataramiye abitabiriye uyu mugoroba.

(Festival Panafricain du Cinéma et de la télévision de Ouagadougou, FESPACO) ni iserukiramuco ribera mu mujyi wa Ouagadougou, umujyi mukuru w’igihugu cya Burkina Faso. Ni iserukiramuco riberamo amarushanwa ya filime ziba zakozwe n'abanyafurika gusa. Iri serukiramuco ryashinzwe mu mwaka wa 1969 bisobanuye ko ryujuje imyaka 50 ribayeho.

Iserukiramuco ry'uyu mwaka ryatangiye ku mugaragaro tariki 23 Gashyantare 2019 byitezwe ko rizasozwa tariki 2 Werurwe 2019 mu muhango uzanitabirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Burkina Faso

Burkina FasoPerezida wa Burkina Faso aramukanya na Minisitiri w'Umuco na Siporo mu Rwanda Nyirasafari Esperance

Minispoc

Minisitiri w'Umuco na Siporo Nyirasafari Esperance ni we wari uyoboye ikipe y'u Rwanda...

Minispoc

Wari umugoroba wo gusangira,...

UrukererezaUrukererezaUrukererezaUrukerereza

Itorero Urukerereza ryasusurukije abitabiriye uyu mugoroba wo gusangira...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND