RFL
Kigali

BIRAVUGWA: Bruce Melody yabuze ibyangombwa byo kujya i burayi mu bitaramo yari afiteyo mu gihe DJ Marnaud we yamaze kubibona

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/02/2019 13:17
0


Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru y'uko Dj Marnaud yatumiwe mu gihugu cy'u Bubiligi mu gitaramo agomba kuhakorera afatanyije na Dj Princess Flor tariki 9 Werurwe 2019. Mu bagombaga kuzatarama muri iki gitaramo hari harimo na Bruce Melody, gusa kuri ubu amakuru ahari ni uko uyu muhanzi yabuze ibyangombwa.



Amakuru mashya ahari kuri aba banyamuziki b’abanyarwanda ni uko Bruce Melody yabuze ibyangombwa byari kumufasha kujyana na bagenzi ku mugabane w’Uburayi (Visa). Biravugwa ko Bruce Melody n’umujyanama we bari kujyana batigeze bahabwa ibyangombwa mu gihe Dj Marnaud we yamaze guhabwa Visa nyamara bagenzi be bari kujyana bakaba bayibuze.

Bruce Melody

Igitaramo cya mbere cyari mu Bubiligi

Ku ruhande rwa Bruce Melody batangarije Inyarwanda.com ko ubu bafite akazi muri Tour du Rwanda batazi neza aho ibya Visa yabo bigeze. Bahamya ko bazongera kwiruka muri iki kibazo nyuma yo kugaruka i Kigali ku wa Gatanu tariki 1 Werurwe 2019. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ahamya ko ubwo batangaga ibyangombwa bisaba Visa Bruce Melody na Manager we hari ibyo batari batanze bituma basabwa gushaka ibindi bityo dosiye yabo iratinda.

Bruce Melody

Igitaramo cya kabiri cyari mu Bufaransa

Dj Marnaud we yahawe Visa abandi basabwa kujyana ibyo byangombwa byaburaga icyakora kugeza ubu bakaba batarahabwa VISA, ndetse amakuru ahari akaba ari uko bashobora gutegereza yewe bikarangira n’itariki yo kugenda ibafashe batarabona ibyangombwa. Byari byitezwe ko aba bahanzi bose bazava mu Rwanda mu ntangiriro za Werurwe 2019 cyane ko igitaramo cya mbere cyo mu Bubiligi cyagombaga kuba tariki 9 Werurwe 2019 naho bagataramira mu Bufaransa tariki 16 Werurwe 2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND