RFL
Kigali

Gaga Grace usigaye yitwa Grace de Jesus yasohoye indirimbo nshya 'Mbe uwo wifuza' anahishura impamvu yahinduye izina

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/02/2019 11:04
0


Uwambaje Marie Grace uzwi cyane mu muziki nka Gaga Grace kuri ubu ntakitwa 'Gaga Grace' ahubwo asigaye yitwa 'Grace de Jesus'. Ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya yise 'Mbe uwo wifuza' yadutangarije byinshi kuri yo tunaboneraho umwanya wo kumubaza impamvu yahinduye izina.



UMVA HANO 'MBE UWO WIFUZA' INDIRIMBO NSHYA YA GRACE DE JESUS

Uwambaje Marie Grace wamamaye nka Gaga Grace ariko akaba asigaye yitwa Grace de Jesus ni umwe mu bahanzikazi mu muziki wa Gospel b'abahanga mu ijwi no mu myandikire y'indirimbo zabo. Yari amaze igihe atumvikana cyane mu muziki, gusa kuri ubu yamaze kugaruka nk'uko yabiduhamirije. Azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Nyurwa, Umpe akanya, Aranyuze, Ibuka aho yagukuye, Muri yesu n'izindi.


Grace de Jesus wahoze yitwa Gaga Grace

Inyarwanda.com yaganiriye n'uyu muhanzikazi usengera muri Zion Temple mu Gatenga, tumubaza impamvu yari amaze igihe atumvikana mu muziki, adusubiza ko atigeze ahagarika kuririmba kuko igihe kinini yabaga ari muri Asaph. Yagize ati: "Maze igihe n'ubundi ndi mu murimo w'Imana muri Asaph Music International ntabwo nari narahagaritse kuririmba wenda n'ubwo gukora nkanjye njyenyine nari maze iminsi ntabikora ku mpamvu zitandukanye harimo n'iyo navuze haruguru no gushakisha ubuzima ntabwo byanyoroheye kubifatanya byose."

NTAKITWA GAGA AHUBWO ASIGAYE YITWA GRACE DE JESUS

Abantu bazi ndetse bakunda ibihangano by'uyu muhanzikazi, bamuzi cyane ku izina rya nka Gaga Grace, gusa kuri ubu amakuru mashya ahari ni uko yahinduye izina ubu akaba yitwa Grace de Jesus. Mu kiganiro na Inyarwanda.com uyu muhanzikazi yadutangarije ko ibijyanye n'impamvu yahinduye izina ari ubuhamya burebure. Ati: "Ibi ni ubuhamya burebure cyane ariko muri macye ni uko izina Gaga ntagisobanuro cyaryo nari mfite."

Yakomeje avuga ko izina Gaga atari we waryiyise ahubwo ari abantu barimwise. Ngo hari igihe yabazwaga ubusobanuro bwaryo akabura icyo asubiza. Ati: "Gaga sinjye waryiyise nashidutse abantu barimpamagara n'uko ndikomerezaho gutyo ariko iteka uwarimpamagaraga numvaga ntisanzuye cyangwa umbajije icyo rivuga nkapfundikanya nti ni impine ya Grace."


Grace de Jesus yavuze ko yahishuriwe byinshi ku izina GAGA

Uyu mukobwa yabwiye Inyarwanda.com ko Imana yaje kumuhishurira byinshi ku izina GAGA. Ngo yamenye ko iri zina ryamuhuzaga n'imbaraga z'umwijima. Yagize ati: "Nyamara nyuma hamwe no gusenga Imana yaje kurimpishuriraho byinshi ntatangaza ariko namenye ko ryari nka Surnom yampuzaga n'imbaraga z'umwijima. Ni ko kurireka noneho mpitamo kwitwa ko ntariho ku bw' ubuntu bwa Satani ahubwo ndiho ku bw'ubuntu bwa Yesu. Grace bivuga ubuntu, Jesus ni Yesu, So Je suis la Grace de Jesus."

INDIRIMBO YE NSHYA 'MBE UWO WIFUZA' YAYANDITSE ARI MU MASENGESHO

Ku bijyanye n'indirimbo ye nshya yise 'Mbe uwo wifuza' Grace de Jesus yadutangarije ko yayanditse ari mu masengesho. Ati: "Mbe uwo wifuza nayanditse ndi mu masengesho niherereye. Nagendeye kuri Theme y'ukwezi kwa mbere twagenderagaho mu itorero ryanjye Zion Temple aho buri kwezi k'uyu mwaka dufite ijambo tuzajya tugenderamo ridufasha kuramya Imana no kuyihimbaza."

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'MBE UWO WIFUZA' YA GRACE DE JESUS

Grace de Jesus yunzemo ati: "Ukwezi kwa mbere rero twari turi mu Abaroma 12-1 Aho twasengaga dusabwa gutamba imibiri yacu ngo ibe ibitambo bizima bishimwa n'Imana ari ko kuyikorera kwacu gukwiriye. Nkanjye Grace nafashe ibihe byo kwihererana n'Imana kuko numvaga mbigize icyifuzo cyanjye bwite hirya y'uko ari icy'itorero ryose. Hanyuma ndi gusenga numva aya magambo nyine anjemo nifata amajwi mu masengesho hanyuma nsaba Producer ko yampa umwanya nkakora indirimbo."

YIFUZA KUJYA AKORA INDIRIMBO NSHYA BURI KWEZI

Grace de Jesus yadutangarije ko yifuza kujya akora indirimbo buri kwezi, akagendera ku nsanganyamatsiko ya buri kwezi y'amasengesho ya Zion Temple. Ati: "Gahunda zo Imana nimfasha ikancira inzira nkabona Moyen zo gukora, nari mfite icyifuzo cyo gukora indirimbo byibura kuri buri Thême ya buri kwezi kuko iwacu muri Zion uyu mwaka Imana yawise UMWAKA WO KURAMYA IMANA NO KUYIHIMBAZA. Rero nkanjye w'umuririmbyi nabyakiriye kabiri. Ariko ntabwo byoroshye kuko Studio ni ubushobozi, Video ni ubushobozi mbese Umwami Mana nimpa imbaraga n'amaboko nzabikora."

UMVA HANO 'MBE UWO WIFUZA' INDIRIMBO NSHYA YA GRACE DE JESUS


REBA HANO 'NYURWA' YA GRACE DE JESUS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND