Mu minsi ishize nibwo Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Rwanda Madame Nyirasafari Esperance yerekeje muri Burkina Faso aho yari yitabiriye iserukiramuco nyafurika rya sinema (FESPACO), akaba ari umwe mu batanze ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti” Uruhare rw’umugore w’umunyafurika mu iterambere rya filime).
Minisitiri Espérance Nyirasafari, Umuyobozi wa Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda nkumwe mu batanze ikiganiro muri iyi nama yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gashyantare 2019 ahari kwizihizwa isabukuru y’imyaka 50 iserukiramuco rya FESPACO rimaze ribayeho. Aha akaba yagaragaje ubushake Leta y’u Rwanda ifite mu guteza imbere uruganda rwa Filime ruri kuzamuka neza muri iyi minsi.
Usibye Hon. Nyirasafari Esperance Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Rwanda wari witabiriye iyi nama yari yitabiriwe kandi n’umufasha wa Perezida wa Burkina Faso, Sika Kabore, Audrey Azoulay umuyobozi wa UNESCO, Abdoul Karim Sango Minisitiri w’Umuco ubuhanzi n’ubukerarugendo muri Burkina Faso, nabandi banyacyubahiro banyuranye.
(Festival Panafricain du Cinéma et de la télévision de Ouagadougou, FESPACO) ni iserukiramuco ribera mu mujyi wa Ouagadougou, umujyi mukuru w’igihugu cya Burkina Faso, iri riberamo amarushanwa ya filime ziba zakozwe nabanyafurika gusa. Iri ni iserukiramuco ryashinzwe mu mwaka wa 1969 bisobanuye ko ryujuje imyaka 50 ribayeho.
Umufasha wa Perezida wa Burkina Faso yari yitabiriye iyi nama
Minisitiri Nyirasafari Esperance yitabiriye iyi nama
Nyuma y'inama Nyirasafari Esperance yaganiriye nabari bayitabiriye...
TANGA IGITECYEREZO