Madamu Sika Kabore Umufasha wa Perezida Burkina Faso, kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gashyantare 2019 yasuye ahari kwerekanirwa no gusobanurirwa gahunda ya #Visit Rwanda ndetse na Made in Rwanda. Ni urugendo yakoze ari kumwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Rwanda, Nyirasafari Esperance.
Ni ku nshuro ya 50 iri serukiramuco rya sinema ‘ribera muri Burkina Faso mu Mujyi Ouagadougou. Ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’Umuco na Siporo (Minispoc) banditse ko Madamu Sika Kabore yasuye ahari kwerekanirwa gahunda ya #Visit Rwanda na Made in Rwanda ari kumwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance. Ni muri gahunda y'imurikabikorwa (Marché International du Cinéma et de l’Audiovisuel Africains).
Amafoto yafashwe agaragaza umufasha wa Perezida wa Burkina Faso anezerewe cyane. Gahunda ya #Visit Rwanda na Made in Rwanda yazisobanuriwe n’abarimo Kennedy Mpazimaka umubyeyi wa Arthur Nkusi.
Ibyishimo bye byanagizwemo
uruhare n’Itorero Urukerereza ryamubyiniye imbyino zihishura ubukungu buri mu
muco Nyarwanda. Ku wa Gatandatu tariki 23 Gashyantare 2019 ni bwo ibi birori
byafunguwe ku mugaragaro.
Mu gikorwa cyo gusura icyo buri gihugu cyajyanye muri Burkina Faso, kuya 25 Gashyantare 2019 Minisitiri w'Ubucuruzi muri iki gihugu, Harouna Kabore, yasuye ishoramari, filime, umuco, ubukerarugendo n'ibindi bikorerwa mu Rwanda. Iri serukiramuco rigamije guteza imbere cinema nyafurika.
Kennedy (Umubyeyi wa Arthur Nkusi) na Minisitiri Nyirasafari basobanurira umufasha wa Perezida wa Burkina Faso gahunda ya Visit Rwanda na Made in Rwanda.
Umufasha wa Perezida wa Burkina Faso (ubanza ibumoso) yasusurukijwe n'Itorero Urukerereza.
Yahawe impano.........
Yasobanuriwe gahunda ya 'Made in Rwanda'.
AMAFOTO: @Ministry of Sports and Culture/Rwanda
TANGA IGITECYEREZO