RFL
Kigali

Brig.Gen Nyakarundi yakomoje ku bufatanye bw’u Rwanda na Amerika mu bya gisirikare anatanga impanuro ku rubyiruko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/02/2019 15:33
0


Umujyanama wihariye mu bya gisirikare (Rwanda Defence Attaché-USA/Canada) muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika na Canada, Brig. Gen Nyakarundi Vincent, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda bagirana ubufatanye mu bijyanye n’inzego za Gisirikare bugamije gukarishya ubumenyi bw’ingabo z’u Rwanda n’ibindi.



Mu kiganiro n’umunyamakuru wa One Nation Radio, Brig.Gen Nyakarundi Vincent (Defence Attaché) yavuze ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye bw’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’Igisirikare, ku mutekano wo mu karere uhungabanywa n’abari muri ‘diaspora’, agaciro k’igihugu n’ibindi.

Ubufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda :

Avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda bagirana ubufatanye bwagutse mu bijyanye n’igisirikare nko kongera ubumenyi ingabo z’u Rwanda, gufatanya mu butumwa bw’amahoro bwa Loni n’ibindi byinshi byubakiye ku mubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati «…. Igisirikare cy’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika dukorana ibintu byinshi mu byerekeye mu nzego za gisirikare. Amerika idufasha kwigisha aba-‘ofisiye’ n’abasirikare bato mu ngabo z’u Rwanda….Haba mu ngabo zirwanirira ku butaka, haba ari mu ngabo zirwanirira mu kirere, ku bashinzwe kurinda imipaka, aho hose dufite abantu. »

Yakomeje ati « Haba rero ku nzego zitangirira kuri kadete, haba ku nzego z’aba-ofisiye, ku rwego rwa kapitene na ba-majoro, haba no ku nzego zo hejuru za ba-koroneri cyangwa se ba Jenerari aho hose dufiteyo abantu biga inaha muri Amerika, ba ofisiye benshi ndetse n’abasirikare bato.

Ni mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda. « Training » ni ikintu kimwe mu byo dukorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, »

Avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika isanzwe inafatanya n’u Rwanda mu bijyanye no kubungabunga amahoro ku isi. Ikindi ngo Amerika inafasha u Rwanda mu bijyanye n’ibikoresho ndetse no gutwara aba-polisi bajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Ati «  Ikindi dufatanya muri « peace keeping ». Urazibi ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanga ingabo nyinshi mu butumwa bwa Loni ku Isi, haba muri Afurika n’ahandi. USA ni « Partner » muri ibyo bintu. Turakorana cyane, haba mu kudufasha mu rwego rw’ibikoresho, cyangwa gutwara ingabo na polisi bajya mu butumwa n’ibindi byinshi. »

Abahungabanya umutekano w’u Rwanda yavuze ko babarizwa muri ‘diaspora’ :

Brig.Gen Nyakarundi agaragaza ko n’ubwo hari imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo, Afurika y’Epfo n’ahandi, nta ntege ifite. Ariko ngo uwonona ntaba muto, ari nayo mpamvu bahozaho mu kwigisha urubyiruko n’abandi babasaba kudashukwa n’abagamije inyungu za bo bwite.

Ati « Yaba ari imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Majyepfo no mu Majyaruguru ya Congo yose igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’ubwo nta ntege bafite zo kubikora. Ariko uwonona ntaba mutoya. Abo bose bakorera iyo mitwe bose baba muri ‘diaspora’. Abo muri Afurika y’Epfo, ari abo muri Amerika no mu Burayi. Imitwe myinshi igamije guhangabyana umutekano.

Yakomeje ati “…Urubyiruko ntibakomeze gushukwa n’abantu bababeshya, utazi ishyamba araribarirwa. Dufite byinshi tubabwira, abayobozi ba diaspora bafite byinshi babwira abantu. Ntabwo rero byakumvikana ko hari abakumva ibintu bibi, dufite byinshi byiza tubabwira. Ni ukubibutsa kuko barabizi kugira ngo hatazagira umuntu uvuga ngo nayobye nabuze umbwira.”

Brig. Gen Nyakarundi yavuze ku gaciro k’igihugu:

Avuga ko gukunda igihugu bituruka ku kumenya ko ugifiteho uburenganzira, ukagikorera, ukemera no kugitangira amaraso. Yavuze ko utarabura igihugu ntamenya agaciro kacyo.

Ati « Gukunda Igihugu ni ukugikunda ukakimenya ko ari icyawe, ukamenya indangagaciro, ukamenya uko wagikorera, byaba na ngombwa ukagitangira amaraso. Iyo umuntu rero utarakibura ntamenya agaciro k’Igihugu. »

Yakomeje ati « Abenshi bakibuze bakongera kukirwanirira kikagaruka ngira ngo bakwiye gutegwa amatwi. Urubyiruko bakamenya ingaruka zo kukibura bamaze kuzumva ni bwo bamenya ko bagomba kugiharanira bakakirwanirira.

Avuga ko Igihugu ari wo mutungu ukomeye umuntu wese yatakaza akumva ko abuze byinshi. Yavuze ko hari benshi batuye muri Amerika bifuza kumenya inkomoko ya bo ariko n’ubu bakaba bazapfana agahinda ko kutamenya inkomoko ya bo.

Yagize ati « Hari abantu benshi baba hano muri Amerika bifuza kumenya inkomoko ya bo igihugu cyabo bifuza kumenya igihugu baturutsemo ariko bakibuze, ako gahinda bakaba bazagapfana.

Yungamo ati « Mwebwe rero mugifite nk’urubyiruko mugomba kukimenya. Ni ugutega amatwi ababakuriye, gutega amatwi abagiharaniye, gutega amatwi ubwo ndavuga bose simvuga abarwanye gusa mu rugamba rw’amasasu.

« Ndavuga bose yaba ari mu gihugu cyangwa bari hanze. Mukabyumva, ukumva igihugu, indangagaciro, ukumva ko igihugu wowe ufite uruhare runini cyane kugira ngo ubungabunge umutekano wacyo kugira ngo ibyagezweho ukomeze ubisigasire ntihazagire ikibihungabanya… Igihugu ni wo mutungo ukomeye umuntu yavuga ngo uwubuze waba ubuze ibintu byinshi cyane. »

Brig.Gen Nyakarundi Vincent  ni Umujyanama wihariye mu bya gisirikare (Rwanda Defence Attaché-USA/Canada) muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika na Canada. Ni umurimo amazeho imyaka itatu, yatangiye mu Ukuboza 2015.

Brig.Gen. Nyakarundi Vincent.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND