RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2019: Merhawi Kudus umunya-Erythrea ukinira Astana ni we watwaye agace ka Kigali-Huye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/02/2019 10:28
0


Merhawi Kudus umunya-Erythrea ukinira Astana ni we watwaye agace ka Kigali-Huye. Melahwi Kudus yatwaye agace ka Kigali-Huye (120,5 Km) akoresheje amasaha atatu, iminota ibiri n’amasegonda 17” ahita anambara umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey).



Merhawi Kudus yambaye umwenda w’umuhondo kuko kuri ubu yawambuye Alessandro Fedeli (Delko Marseille) wawutwaye ku Cyumweru mu gace ka Kigali-Kigali baciye i Rwamagana. Mu muhanda wa Kigali-Huye, Areruya Joseph ni we munyarwanda waje hafi kuko yabaye uwa kane akanahembwa nk’umukinnyi w’umunyarwanda mwiza ndetse n’umukinnyi ukiri muto. Mugisha Samuel yabaye uwa cyenda arushwa amasegonda abiri (2”).


Alessandro Fedeli (wambaye umuhondo) yambuwe umwenda w'umuhondo yatwaye ku munsi wa mbere w'irushanwa


Merhawi Kudus asesekara mu mujyi wa Huye

Abasiganwa bahagurutse ku biro by’umujyi wa Kigali biri mu mujyi rwa gati, bafata inzira ndende ya kilometero 120,3 bagana mu mujyi wa Huye. Abatekinisiye b'irushanwa batangiye kubara ibihe ubwo isiganwa ryari rigeze ku Gitikinyoni mbere y'uko bazamuka agasozi ka Ruyenzi.


Alessandro Fedeli umutaliyani ukinira Team Delko Marseille Provence KTM mu Bufaransa ni we wamanutse i Huye yambaye umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey), umwenda yambaye kuri iki Cyumweru amaze gutwara agace ka Kigali-Kigali babanje kwikoza mu mujyi wa Rwamagana.

Mu mwaka wa 2018 ubwo hakinwaga Tour du Rwanda 2018, Mugisha Samuel ni we wambaye umwenda w’umuhondo mu gace ka Kigali-Huye (120,3 Km) mu gihe muri Tour du Rwanda 2017 yari Areruya Joseph.


Muri iyo myaka ibiri ishize biboneka ko umuntu wambaye umwenda w’umuhondo mu nzira ya Kigali-Huye (120,3 Km) ari we watwaye Tour du Rwanda muri iyi myaka (2017 na 2018).

Abakinnyi bahuye n’udusozi dutatu (Climbs) mbere y'uko bagera mu mujyi wa Huye. Ku kilometero cya 5.8, abasiganwa bahuye n’akazamuka ka mbere ka Ruyenzi mbere y'uko burira agasozi ka Kamonyi aho bamaze gukora ibilometero 18,6. Akandi kazamuka bakagezeho bamaze gukora ibilometero 38,4 ahitwa Nyamabuye.


Muri aka gace, ikipe ya Delko Marseille Provence KTM yasabwaga kuza gukora cyane kuko Alessandro Fedeli wari ufite umwenda w’umuhondo yahuye n’akazi gakomeye bitewe n’abakinnyi bamucungiraga hafi.

Kuri uyu munsi kandi, abakurikiye isiganwa bari biteze ikipe ya Astana, Erythrea National Team, Team Rwanda, Dimension Data for Qhubeka na Benediction Excel Energy bitewe n’abakinnyi bafite bazobereye imihanda iteye nk’uyu wa Kigali-Huye (120,3 Km).


Abakinnyi b’abanyarwanda barimo; Hakiruwizeye Samuel (Team Rwanda) bazwi muri uyu muhanda cyane mu 2017 ubwo yirirwaga atwaye isiganwa kugeza ubwo ryari risigaje metero 500.

INCAMAKE Y'UKO TOUR DU RWANDA 2019 YAGENZE MU MUHANDA KIGALI-HUYE

10h00': Isiganwa ryahagurutse ku biro by'umujyi wa Kigali rigana mu mujyi wa Huye ku ntera ya kilometero 120,3

10h10': Abatekinisiye batangiye kubara amanota ubwo abasiganwa bari bageze ku murambi wa gitikinyoni. Ari nabwo batangiye kuzamuka bitegeye umusozi wa Ruyenzi watangiweho amanota ya mbere y'umunsi.

10h30": Munyaneza Didier (Benediction Excel Energy/Rwanda), HailMichael Mulu, Guilonnet Adrien na Tesfom Sirak ni bo bakinnyi bazamukanye agasozi ka Ruyenzi bari imbere y'igikundi (Peloton).

10h35': Munyaneza Didier (Benediction Excel Energy) ni we wegukanye amanota y'akazamuka ka mbere aza akurikiwe na Mulu HailMichael.

10h45': Akazamuko ka kabiri kazamutse abakinnyi batatu (3) barimo umunyarwanda umwe, Nsengimana Jean Bosco (Benediction Excel Energy) abandi ni Pablo Torres, na Perring Quemeneur.

10h55': Nsengimana Jean Bosco kapiteni wa Benediction Excel Energy wakunze kuba mu itsinda ry'abakinnyi bari imbere y'igikundi (Break Away), basoje ibilometero 21.5 asa n’aho asigaye gato bituma yegerwa n'igikundi (Peloton). Gusa yakomeje gukora cyane ngo agaruke muri Break Away.

11h00': Mu isaha ya mbere y'isiganwa, abakinnyi bakoreshaga umuvuduko wa kilometero 34.9 mu isaha (34.9 Km/h).

11h05': Kuri uyu munota Break Away irimo abakinnyi nka Rugg Timothy wacomotse igikundi. Abandi barimo Pering Quemeneur (Directe Energie) na Dario Antonio. Haburaga ibilometero 90 ugana i Huye.

11h20': Nsengimana Jean Bosco wa Benediction Excel Energy yabaye nk'uwusigara gato inyuma ya Break Away bitewe n’uko ipine rye ryatobotse.

Perring Quemeneur (Team Directe Energie-France), Rugg Timothy na Dario Antonio bakomeje kuba imbere bacunganwa kugira ngo umwe muri bo abe yatoroka cyangwa akaba yakorera bagenzi be.

11h25': Akazamuko ka gatatu(3), Pablo Torres Muno (Interpro Cycling Academy-Japan), Rugg Timothy na Perring Quemeneur (Directe Energie-France) bakazamutse bakurikiranye muri ubwo buryo.

Munyaneza Didier (Benediction Excel Energy-Rwanda) niwe watwaye amanota y'akazamuka ka mbere ka mbere.

Munyaneza Didier (Benediction Excel Energy-Rwanda) ni we watwaye amanota y'akazamuka ka mbere

11h35': Rugg Timothy ni we winjiye muri Muhanga neza kuko yahakuye amanota y'imbaduko kuri sitasiyo SP.

Rugg Timothy yahageze akurikiwe na Perring Quemeneur ( Directe Energie-France), Dario Antonio aza ari uwa Gatatu. Aba bakinnyi basigaga igikundi (Peloton) iminota ibiri n'amasegonda 16'' (2'16").

11h50': Rugg Timothy (Bai Sicasal Petro de Luanda), Danio Antonio, Perring Quemeneur (Directe Energie-France) bakomeje kuyobora isiganwa basiga igikundi (Peloton) iminota 3'50".

12:07': Umuvuduko rusange mu isaha ya kabiri y'isiganwa abakinnyi bari gukoresha wari umuvuduko rusange wa kilometero 37,1 mu isaha (37.1 km/h).

Rugg Timothy (Bai Sicasal Petro de Luanda) yongeye gutwara amanota y'imbaduko ya kabiri (Sprint) yo kuri sitasiyo SP winjira muri Kabgayi. Iyi sitasiyo yayiciyeho akurikiwe na Perring Quemeneur (Directe Energie-France) ndetse na Pablo Torres Muno (Interpro Cycling Academy -Japan).


Rugg Thimothy muri Tour du Rwanda 2018 yatwaye agace ka Musanze-Karongi icyo gihe yakiniraga ikipe ya Embrace World Team mu Budage (Photo: Saddam Mihigo_2018)

12h30': Rugg Timothy ( Bai Sicasal Petro de Luanda-Angola), Perring Quemeneur (Directe Energie-France), Dario Antonio na Pablo Torres Muno (Interpro Cycling Academy-Japan) basoje ibilometero 100 bayoboye (Break Away). Aba bagabo basigaga igikundi umunota umwe n'amasegonda 25 (1"25").

12h49'': Rugg Timothy (Bai Sicasal Petro de Luanda-Angola), Perring Quemeneur (Directe Energie-France), Dario Antonio na Pablo Torres Muno (Interpro Cycling Academy-Japan) bafashwe n'igikundi (Peloton). Isiganwa ryari ryegeranye. Iyo abakinnyi begeranye gutya biba bitanga amakuru ko mu gusoza biza kuba isibaniro ry'ibigugu mu guhatanira kugera ku murongo (Sprint).

13h05': Perring Quemeneur (Directe Energie-France), Rugg Timothy (Bai Sicasal Petro de Luanda) na Dario Antonio (Bai Sicasal Petro de Luanda) bari imbere y'igikundi amasegonda 15''. Gusa Ruberwa Jean Damascene (Team Rwanda) yari ari inyuma yabo ashaka gukora ngo arebe ko yaha umwanya Team Rwanda.

Mu minota micye twari twiteguye kumenya umukinnyi utwara umunsi wa kabiri wa Tour du Rwanda 2019 (2.1). Merhawi Kudus umunya-Erythrea ukinira Astana ni we wahise atwara agace ka Kigali-Huye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND